Aba-Rayons bitanze hafi miliyoni 200 Frw, Muvunyi atanga arenga miliyoni 147 Frw.

Abakunzi ba Rayon Sports n’abahoze bayiyobora bakusanyije inkunga igera hafi kuri miliyoni 200 Frw yo gushyigikira iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2026/27, barimo Paul Muvunyi wongeye kwiyemeza gutanga ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika, arenga miliyoni 147 Frw.

Iki gikorwa cyabaye kuwa 17 Nyakanga 2026 nyuma y’umuhango wo gusinyana amasezerano hagati ya Rayon Sports na Banki ya Kigali, amasezerano azatuma iyi kipe ibona agera kuri miliyari 1 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu n’igice.

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko nubwo ikipe ifite abafatanyabikorwa batandukanye, umuterankunga wayo wa mbere ari umufana, kuko ari we utuma ikomeza kubaho no gukurura abandi bashoramari.

Ati: “Tugira abafatanyabikorwa, ariko tukagira n’umuterankunga wacu rukumbi ari we mufana. Uruhare rwe ni rwo rutuma ikipe ikomeza kubaho kandi ikabaho neza. Aba tubona na bo baza ngo dukorane ni uko dufite abafana.”

Nyuma y’uyu muhango, abakunzi ba Rayon Sports biganjemo abacuruzi n’abahoze bayiyobora bahise batanga inkunga zitandukanye. Paul Muvunyi yemeye kongera gutanga ibihumbi 100$ nk’uko yabikoze mu mwaka ushize.

Dr. Norbert Uwiragiye uyobora Gikundiro Forever Group yemeye gutanga miliyoni 1 Frw, anatangaza ko amatsinda y’abafana azakusanya hagati ya miliyoni 15 Frw na miliyoni 20 Frw.

Nkundimana Felix uyobora Jali Group yemeye miliyoni 5 Frw, Martin Rutagambwa atanga miliyoni 4 Frw, mu gihe Gacinya Chance Denys na Ntihanabayo Samuel Kazungu bemeye miliyoni 3 Frw buri umwe.

Robert Bayigamba yatanze ibikoresho byo mu biro bya Rayon Sports bifite agaciro ka miliyoni 3 Frw, naho Fabrice, Faustin na Gaston bemera gutanga miliyoni 3 Frw buri umwe. Muhirwa Freddy we yemeye gutanga miliyoni 1,2 Frw.

Abahoze bakinira cyangwa bayobora iyi kipe barimo Murangwa Eugene, Munyabagisha Valens na Muzehe Kabirigi na bo bemeye gutanga miliyoni 1 Frw buri wese, mu gihe Emile Rwagacondo yavuze ko azatanga ubufasha bwose ikipe izamusaba.

Rayon Sports iteganya gukoresha ingengo y’imari irenga miliyari 2 Frw mu mwaka w’imikino wa 2026/27. Aya mafaranga azaturuka ku bafatanyabikorwa, amatike y’imikino, inkunga z’abafana ndetse n’andi masoko yinjiriza iyi kipe.

Nyuma y’Umunsi w’Igikundiro uteganyijwe ku wa 18 Nyakanga 2026, Rayon Sports izahita ikomeza imyiteguro ya CECAFA Kagame Cup ndetse n’amarushanwa ya CAF Confederation Cup izahagarariramo u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *