Uruganda Rukora Indodo za Silk n’Urutunganya Chips Bigiye Kongera Gukora

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yatangaje ko Guverinoma iri gushaka uburyo bwo kongera gukora uruganda rukora indodo za silk n’urutunganya ifiriti z’ibirayi (chips), nyuma y’igihe ibikorwa byarwo bihagaze.

Ibi biri mu rwego rwo kongera imbaraga mu iterambere ry’inganda no guteza imbere urwego rw’inganda zitanga agaciro ku musaruro w’u Rwanda.

Minisitiri Sebahizi yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 9 Kamena, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda y’iterambere ry’inganda ya 2024–2034.

Yasobanuye ko uruganda rukora indodo za silk rukorera mu Rwanda rwari ruyobowe n’abashoramari baturutse muri Koreya y’Epfo. Icyakora, ibikorwa byarwo byahagaze nyuma y’uko abo bashoramari basubiye iwabo ku mpamvu zabo bwite.

Ati: “Abo Banya-Koreya y’Epfo bamaze gusubira iwabo ku mpamvu zabo bwite, uruganda rwarahagaze. Ziriya ndodo za silk zikorwa n’amagweja ni zo ndodo za mbere nziza zibaho mu nganda zikora imyenda.”

Yagaragaje ko kubera agaciro n’isoko rinini izi ndodo zifite ku rwego mpuzamahanga, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangiye gushaka abandi bashoramari bazafata urwo ruganda kugira ngo ibikorwa byarwo bisubukure.

Uruganda rwa chips na rwo rugiye kongera gukora

Mu kiganiro n’Abadepite, hanagarutswe ku ruganda rutunganya ifiriti z’ibirayi (chips) rwubatswe mu Karere ka Nyabihu, rwamaze igihe rudakora nubwo rwari rwitezweho kongerera agaciro umusaruro w’ibirayi.

Bamwe mu Badepite bibajije impamvu uru ruganda rutigeze rutanga umusaruro wari warateganyijwe, banibaza niba rwarubatswe habanje gukorwa inyigo ihagije cyangwa niba hari izindi mbogamizi zatumye rudakora.

Mu gusubiza ibyo bibazo, Minisitiri Sebahizi yavuze ko hari gahunda iri gukorwa kugira ngo uru ruganda na rwo rutangire gukora, bityo rusohoze intego rwubakiwe.

Yashimangiye ko kongera gukora kw’izi nganda bizafasha kongera agaciro ku musaruro ukomoka mu buhinzi, guhanga imirimo no guteza imbere urwego rw’inganda.

Icyizere ku iterambere ry’inganda

Gahunda y’iterambere ry’inganda ya 2024–2034 igamije kongera uruhare rw’inganda mu bukungu bw’u Rwanda, binyuze mu kongerera agaciro umusaruro ukomoka mu gihugu, gukurura ishoramari no guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.

Abasesenguzi bavuga ko kongera gukora kw’inganda nk’uru rukora indodo za silk n’urutunganya ibirayi bishobora kongera amahirwe ku bahinzi, abanyenganda n’abashoramari, ndetse bikagira uruhare mu kuzamura ibyoherezwa ku masoko yo hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *