Howo yagonze inzu y’ubucuruzi i Nyanza, umuntu umwe ahita apfa

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko umuntu umwe yapfuye, abandi batanu barakomereka, mu gihe undi muntu agishakishwa nyuma y’impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Howo yabereye mu Karere ka Nyanza.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026, mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Gasoro, Umurenge wa Kigoma.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko iyo modoka yari ipakiye umucanga. Mu gihe yari iri mu rugendo, yavuye mu muhanda, igonga inzu y’ubucuruzi yari hafi yawo, ihita iyinjiramo, ibintu byatumye bamwe mu bari bayirimo bagwirwa n’inyubako.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yemeje ko iyi mpanuka yahitanye umugore umwe, mu gihe abandi batanu bakomerekeye muri iyo mpanuka, barimo n’umushoferi wari utwaye iyo modoka.

“Mu bahise bitaba Imana harimo umugore, naho abandi batanu bakomeretse ndetse na shoferi wari uyitwaye. Ntituramenya neza umubare w’abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka kuko hari n’umuntu kugeza ubu ugishakishwa bikekwa ko imodoka yaba yamuryamiye.”

Abakomeretse n’uwitabye Imana bahise bajyanwa ku Bitaro bya Nyanza, aho abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga.

Kajyambere yanihanganishije imiryango yagizweho ingaruka n’iyi mpanuka, anavuga ko kugeza ubu icyayiteye kitaramenyekana.

“Kugeza ubu atazi icyateye iyi mpanuka, bizasaba gutegereza ibizava mu iperereza rya Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.”

Mu gihe ibikorwa byo gushakisha umuntu umwe bikomeje, hategerejwe ibisubizo by’iperereza rya Polisi y’u Rwanda kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *