Indege ya kajugujugu yari itwaye ba mukerarugendo yakoze impanuka mu gace ka Samburu, mu Majyaruguru ya Kenya, hafi y’umusozi wa Ololokwe, ihitana abantu barindwi bari bayirimo.
Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Kenya nk’uko IndexBox yabitangaje agaragaza ko iyo kajugujugu yo mu bwoko bwa Eurocopter EC130 B4 yakoze impanuka kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, ahagana saa tatu n’iminota 13 za mu gitondo, ubwo yari mu rugendo rwerekeza mu gace ka Ewaso Nyiro ivuye muri Loisaba Conservancy.
Bikavugwa ko abari bayirimo bose barimo umupilote umwe n’abagenzi batandatu, bose bahise bitaba Imana.
Urwego rushinzwe iby’indege za gisivile muri Kenya (KCAA) rwemeje ko iyi mpanuka ikimara kuba hahise hatangizwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.
Aho kajugujugu yakoreye impanuka ni ahantu h’imisozi kandi bigoye kuhagera, ibintu byakomereye abatabazi n’izindi nzego zari zagiye gutabara.
Kenya Red Cross yatangaje ko amakipe yayo y’abatabazi yifatanyije n’izindi nzego mu bikorwa byo kugera aho impanuka yabereye no gushaka amakuru ku byabaye.
Amakuru yatangajwe n’abari hafi y’ahabereye impanuka yanavugaga ko hari umwotsi mwinshi wagaragaraga aho kajugujugu yaguye nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru AP News.
Kugeza ubu, inzego zibishinzwe ntiziratangaza icyateye kajugujugu gukora impanuka. Icyakora ishami rishinzwe iperereza ku mpanuka z’indege muri Minisiteri y’Ubwikorezi muri Kenya ni ryo riri kuyobora iperereza.
Urwego KCAA rwasabye ko amakuru ajyanye n’impanuka yakomeza gutangazwa gusa nyuma yibiza kwemezwa n’inzego ziri gukora iperereza.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe Kenya ikunze kwifashisha kajugujugu mu ngendo z’abakerarugendo basura ibice by’icyaro n’ahandi hantu nyaburanga hatandukanye, cyane cyane mu turere turimo za pariki n’ahandi.
Iyi mpanuka ikaba yiyongera ku yindi mpanuka yabaye muri Gashyantare 2026, aho abantu batandatu, barimo umudepite, baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu mu burengerazuba bw’icyo gihugu.











