Dore ibanga utari uzi ryihishe mu kunywa “Kawa” ihagije ku buzima

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko kunywa ikawa mu rugero bishobora kugira uruhare mu kurinda ubuzima bw’umutima no kugabanya ibyago byo kurwara zimwe mu ndwara zidakira. Abahanga bakavuga ko kunywa ibikombe bitanu bya kawa ku munsi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima zirimo; diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ndetse n’indwara z’ubwonko, ariko banaburira ko kunywa caffeine nyinshi bishobora kugira ingaruka ku buzima.

Mu myaka ishize, ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko ikawa itari ikinyobwa gifasha abantu gusa gukanguka cyangwa kongera imbaraga gusa, ahubwo ko ishobora no kugira uruhare mu kurinda ubuzima bw’umuntu iyo inyowe mu rugero.

Abahanga bavuga ko inyungu zayo zituruka ahanini ku binyabutabire biyirimo bizwi nka polyphenols, bifasha umubiri kurwanya uburozi bwangiza uturemangingo (oxidative stress) binyuze mu bushobozi bwabyo bwa antioxidants.

Iyo ibyo binyabutabire bikora neza, bifasha kugabanya uburibwe (inflammation) mu mubiri, kurinda imiyoboro y’amaraso no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zikomeye zirimo iz’umutima, diyabete ndetse n’ubwoko bumwe bwa kanseri.

Ikawa ishobora kugabanya ibyago by’indwara z’umutima

Dr. Gregory Marcus, uyobora ishami ry’ubushakashatsi ku ndwara z’umutima muri Kaminuza ya California, yavuze ko ku bantu benshi bakuru, kunywa caffeine itarenze miligarama 400 ku munsi, bingana n’ibikombe hafi bitanu bya kawa isanzwe, bifatwa nk’urugero rutekanye.

Yasobanuye ko ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekana ko uru rugero rwa caffeine rushobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, cyane cyane ku bantu badafite ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko abantu banywaga ibikombe bitanu bya kawa ku munsi bagiraga ibyago bike byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, kimwe mu bibazo bikomeye bitera indwara z’umutima n’iz’ubwonko ku Isi.

Ishobora no kugabanya ibyago bya diyabete

Si indwara z’umutima gusa zagaragayeho inyungu z’ikawa.Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa ikawa mu rugero bifitanye isano no kugabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (Type 2 Diabetes) ku kigero kigera kuri 30%.

Abahanga bavuga ko ibi bishobora guterwa n’uburyo ibinyabutabire biri muri kawa bifasha umubiri gukoresha neza isukari no kugabanya uburibwe butera indwara zidakira.

Ishobora no kurinda umutima gutera nabi

Ubundi bushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite ikibazo cy’umutima utera nabi (Atrial Fibrillation) bwagaragaje ko abanywa ikawa bafite ibyago bike byo kwibasirwa n’iki kibazo.

Atrial fibrillation ni indwara ituma umutima utera mu buryo budasanzwe, bikongera ibyago byo kugira indwara z’ubwonko, kuvura kw’amaraso cyangwa guhagarara k’umutima.

Nanone kandi, ubushakashatsi bwakozwe hifashishijwe amakuru yo mu bubiko bwa UK Biobank bwerekanye ko abantu banywa ikawa buri munsi bagira ibyago bike byo kurwara indwara z’umutima ugereranyije n’abatayinywa.

Ku bijyanye n’indwara z’ubwonko (Stroke), ubundi bushakashatsi bwerekanye ko kunywa ibikombe bine bya kawa ku munsi bishobora kugabanya ibyago byo kuyirwara ku kigero cya 21%.

Ntabwo caffeine nyinshi ari nziza kuri bose

Nubwo ubushakashatsi bugaragaza inyungu z’ikawa, abahanga bavuga ko caffeine nyinshi ishobora kugira ingaruka ku bantu bamwe.

Mu ngaruka zishobora guterwa no kunywa caffeine nyinshi harimo gutuma umutima utera vuba, kuzamura umuvuduko w’amaraso, gutera umutima gutera nabi (arrhythmia), kubura ibitotsi ndetse no kugira ubwoba bukabije.

Ku bantu bafite ibibazo by’umutima cyangwa bafite umubiri wakira nabi caffeine, izi ngaruka zishobora kuba zikomeye kurushaho.

Dr. Gregory Marcus yavuze ko urugero rwa caffeine rwabera umuntu umwe rushobora guteza ibibazo bikomeye undi bitewe n’imiterere y’umubiri we, imyaka, indwara asanganywe cyangwa imiti afata.

Ubwoko bw’ikawa nabwo bugira uruhare

Abashakashatsi bagaragaza ko inyungu nyinshi zagaragaye ku ikawa iyungururwa hakoreshejwe impapuro (paper-filtered coffee) cyangwa ikawa y’ifu (instant coffee).

Ku rundi ruhande, ikawa itunganywa hakoreshejwe uburyo bwa French Press ishobora kongera urugero rwa cholesterol mbi (LDL cholesterol), bikongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Banagira inama abantu kwirinda kongeramo isukari nyinshi, amavuta y’amatembabuzi (cream) cyangwa ibindi birungo biryohereye, kuko bishobora kugabanya inyungu z’ikawa ku buzima.

Abahanga basaba kunywa ikawa mu rugero

Nubwo ubushakashatsi bwerekana ko kunywa ikawa mu rugero bishobora kugira akamaro ku buzima, inzobere zishimangira ko nta rugero rumwe rwabera buri wese.

Imyaka, imiterere y’umubiri, uburwayi umuntu asanganywe, imiti afata ndetse n’uburyo umubiri ushwanyaguza caffeine ni bimwe mu bigena uko ikawa ishobora kumugiraho ingaruka.

Ni yo mpamvu abaganga bagira inama abantu bafite indwara z’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima kubanza kugisha inama muganga mbere yo kunywa ikawa nyinshi.

Muri rusange, ubushakashatsi bwerekana ko kunywa ikawa mu rugero bishobora kugira uruhare mu kurinda ubuzima bw’umutima no kugabanya ibyago by’indwara zimwe zidakira, ariko bikaba ngombwa kwirinda kunywa caffeine irengeje urugero no guhitamo uburyo bwiza bwo gutegura ikawa.


Src: Taarif Rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *