Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli kitakigarukira ku Burundi gusa, ahubwo ko cyibasiye n’ibindi bihugu bitewe n’ingaruka z’intambara ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango, ubwo yibutswaga ko mu 2022 yari yasezeranyije gukemura ikibazo cyari kimaze igihe cyugarije u Burundi.
Ubwo umunyamakuru yamwibutsaga ko ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli kigihari, Ndayishimiye yahise amusubiza ati: “Iki kibazo ntikikiri icy’u Burundi gusa.”
Yasobanuye ko kubona ibikomoka kuri peteroli bishingira ku bushobozi igihugu gifite bwo kubona amadovize, ava ahanini mu byo cyohereza mu mahanga. Yavuze ko u Burundi buri gukomeza kongera umusaruro woherezwa hanze, cyane cyane avoka n’amabuye y’agaciro, kugira ngo bubone amadovize ahagije.
Perezida Ndayishimiye yavuze kandi ko mbere y’ibibazo bya politiki byabaye mu 2015, u Burundi bwari bufite amadovize menshi, ariko ko igice kinini cyayo cyaturukaga ku nkunga z’amahanga. Yongeyeho ko izo nkunga zahagaze, bituma igihugu gihindura uburyo cyashakagamo amadovize.
Yagaragaje ko u Burundi bugomba kwishingikiriza ku mutungo wabwo no kongera ibyo bwohereza ku masoko mpuzamahanga, aho gukomeza gutegereza inkunga z’amahanga.
Mu gusoza, yafatiye urugero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko nk’uko na yo yagiye yubaka ubushobozi bwayo mu rwego rw’ingufu buhoro buhoro, u Burundi na bwo bugomba gukomeza urugendo rwo kwigira no gushaka ibisubizo birambye by’ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli.










