Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku muvuduko mwinshi, abana benshi batangiye gukoresha telefone zigezweho, mudasobwa na tablets kuva bakiri bato. Nubwo ibi bikoresho bibafasha kwiga, kuvugana n’abandi no kwidagadura, bishobora no kubagiraho ingaruka iyo bidakoreshejwe neza.
Abahanga mu mitekerereze y’abana no mu ikoranabuhanga bavuga ko igisubizo atari ukwambura abana ibyo bikoresho, ahubwo ari ukubigisha kubikoresha neza no kubatoza kubitekerezaho mu buryo bubafasha kubyungukiramo.
Dore inama eshanu z’ingenzi zafasha ababyeyi kubigeraho.
Toza abana kugenzura ukuri kw’amakuru babona kuri internet
Mu gihe amakuru anyuranye asakara ku mbuga nkoranyambaga no kuri internet, abana bashobora kwakira ibinyoma cyangwa amakuru ayobya batabizi.
Abahanga bagira inama ababyeyi yo kutabwira abana gusa ko amakuru runaka atari ukuri, ahubwo bakabatoza kubitekerezaho no kubaza ibibazo.
Umubyeyi ashobora kubaza umwana ati: “Utekereza ko ibi ari ukuri? Ni gute twabimenya? Hari ahandi twabishakira amakuru?”
Ubu buryo butuma abana bakura bafite umuco wo kugenzura amakuru mbere yo kuyizera cyangwa kuyasangiza abandi, bikabafasha no kwirinda ibihuha n’uburiganya bwo kuri internet.
Ba urugero rwiza ku bana bawe
Abana bigana cyane ibyo babona ku babyeyi babo kurusha ibyo babwirwa.Niba umubyeyi ahora yibereye kuri telefone igihe cyose, biragoye gusobanurira umwana impamvu na we adakwiye kuyimaraho amasaha menshi.
Umuhanga mu mitekerereze y’abana, Dr. Maryhan Baker, avuga ko ababyeyi bakwiye kubanza kwisuzuma uko bakoresha telefone zabo, hanyuma bakabiganiriza abana mu bwiyoroshye.
Ashimangira ko umubyeyi ashobora kubwira umwana ati: “Twese dufite iki kibazo. Nanjye hari igihe ntakoresha neza telefone yanjye, reka twese tugerageze kubihindura.”
Ibi bituma abana bumva ko gukoresha ikoranabuhanga neza ari inshingano z’umuryango wose, aho kuba amategeko ashyirwa ku bana bonyine.
Emerera abana kumara igihe badafite screen
Muri iki gihe abana benshi bumva ko kurambirwa ari ikibazo gikomeye kuko bahita bafata telefone cyangwa tablet.
Ariko umuhanga mu mitekerereze Dr. Jane Gilmour avuga ko kugira igihe umuntu adafite icyo areba kuri screen bifitiye ubwonko akamaro kanini.
Asobanura ko iyo umuntu aretse kureba kuri telefone cyangwa mudasobwa, ubwonko bubona umwanya wo gutekereza ku byabaye, gutegura ejo hazaza no guhanga ibitekerezo bishya.
Ni yo mpamvu iyo umwana avuze ko nta cyo gukora afite, atari ngombwa guhita umuha telefone. Ahubwo ashobora kumureka akabanza gutekereza cyangwa agakora ibindi bikorwa nk’imikino, gusoma cyangwa kuganira n’abagize umuryango.
Ntugaterwe ubwoba n’ingaruka zose zivugwa ku ikoranabuhanga
Mu bitangazamakuru hakunze kuvugwa ko imbuga nkoranyambaga zangiza ubwonko bw’abana cyangwa zikababuza gutekereza neza.
Ariko Dr. Tony Sampson, impuguke mu itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Essex mu Bwongereza, avuga ko ababyeyi badakwiye gutwarwa n’ubwoba bukabije.
Asobanura ko ubwonko bw’abana n’ingimbi bufite ubushobozi bwo kwisanisha n’impinduka, buzwi nka neuroplasticity, bigatuma bushobora kwiga no kwisubiraho vuba.
Ibi bivuze ko nubwo gukoresha ikoranabuhanga nabi bishobora kugira ingaruka, abana bafite ubushobozi bwo gukosora imyitwarire yabo iyo bahawe uburere n’ubuyobozi bukwiye.
Ikoranabuhanga rikoreshejwe neza ritanga inyungu nyinshi
Dr. Sampson avuga ko ikibazo atari ikoranabuhanga ubwaryo, ahubwo ari uburyo rikoreshwa.
Iyo abana baryifashisha neza, ribafasha kwagura ubumenyi, guteza imbere ubushobozi bwo guhanga udushya, kumenya amakuru mashya no kwitegura isi y’ahazaza ishingiye ku ikoranabuhanga.
Kurinda abana ingaruka z’ikoranabuhanga si ukubabuza gukoresha telefone cyangwa internet, ahubwo ni ukubatoza kubikoresha mu buryo buboneye. Iyo ababyeyi bababereye urugero rwiza, bakabaganiriza kandi bakabafasha kugenzura amakuru babona, abana bashobora gukoresha ikoranabuhanga ribafasha kwiga, guhanga udushya no kwitegura ejo hazaza hatabangamiye ubuzima bwabo.











