Mu ijoro ryo kuwa 31 Nyakanga 2026, Ingabire Jolie Ange n’umukunzi we batangaje ko biyemeje kubana, basangiza ababakurikira amafoto agaragaza umuhango wo kwambikana impeta wabereye muri Canada.
Uyu musore wamwambitse impeta ni umuvandimwe w’umuhanzi Kenny Sol, usanzwe atuye muri Canada, aho anakunda kumufasha mu bikorwa bitandukanye iyo ahagiriye urugendo.

Ingabire Jolie Ange yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2020, ariko aza kurisezererwamo ritarangiye. Icyo gihe byatangajwe ko yavuyemo kubera uburwayi, nubwo icyo cyemezo cyakomeje guteza impaka.
Hari amakuru yavugaga ko yasezerewe nyuma y’ibizamini by’ubuzima byakorewe abakobwa bari mu mwiherero, aho bamwe bakekaga ko byagaragaje ko yari atwite. Icyakora, ayo makuru ntiyigeze yemezwa n’abateguraga irushanwa.
Nyuma yo kuva muri Miss Rwanda, Ingabire wakoraga umwuga wo kumurika imideli yakomeje gukurikirana ibikorwa bye. Nyuma yaje kwimukira i Burayi mbere yo gukomereza ubuzima muri Canada, ari na ho ateganya kurushingana n’umusore baherutse kwambikana impeta.










