Ese koko ubusirimu bukwiye kubuza umubyeyi konsa umwana we? Sobanukirwa!

Mu gihe isi ikomeje gushora imbaraga mu guteza imbere ubuzima bw’abana, haracyari bamwe mu babyeyi batonsa abana babo uko bikwiye kubera imyumvire itandukanye. Muri yo harimo abumva ko konsa bishobora kwangiza isura nziza y’amabere cyangwa bikabatesha ubwiza, bityo bagahitamo kutonsa cyangwa bakonsa igihe gito cyane.

Abahanga mu buzima bavuga ko iyo myumvire idafite ishingiro, kuko nta nyungu zo kurinda isura zigereranywa n’akamaro amashereka agira ku buzima bw’umwana. Bashimangira ko konsa ari imwe mu mpano zikomeye umubyeyi ashobora guha umwana we mu ntangiriro z’ubuzima.

Amashereka ni yo ndyo ya mbere ikwiye umwana

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) hamwe na UNICEF bisaba ko umwana ashyirwa ku ibere mu isaha ya mbere amaze kuvuka. Nyuma yaho, agomba konsa amashereka yonyine mu mezi atandatu ya mbere y’ubuzima, nta mazi cyangwa ibindi biribwa yongerwa.

Amashereka aba arimo intungamubiri zose umwana akeneye muri icyo gihe, kandi amurinda indwara nyinshi zirimo impiswi, umusonga n’izindi ndwara ziterwa n’ubudahangarwa buke.

Konsa bifasha umwana gukura neza

Abaganga bavuga ko amashereka atari ibiryo gusa, ahubwo anafasha ubwonko bw’umwana gukura neza.

Abana bonswa uko bikwiye bagira amahirwe menshi yo gukura bafite ubuzima bwiza, bakagira ubushobozi bwo kwiga no gutekereza neza ndetse bakarwaragurika gake ugereranyije n’abatabonye amashereka ahagije.

Ubushakashatsi bugaragaza ko buri mwaka ubuzima bw’abana barenga 820.000 bwashoboraga kurokorwa iyo impinja zose zonswaga amashereka uko OMS ibisaba.

Imirire mibi iracyari ikibazo gikomeye

Nubwo akamaro ko konsa kazwi, imibare igaragaza ko abana benshi batabona ayo mahirwe.

Mu mwaka wa 2022, ku Isi habarurwaga abana miliyoni 149 bafite ikibazo cyo gukura nabi kubera imirire mibi, miliyoni 45 bafite ikibazo cyo kunanuka bikabije, mu gihe abandi miliyoni 37 bari bafite umubyibuho ukabije.

Abahanga bavuga ko imirire mibi ifitanye isano n’urupfu rw’abana bagera kuri miliyoni 2,7 buri mwaka, bingana na 45% by’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Ese koko konsa byangiza amabere?

Iki ni kimwe mu bibazo abaganga bavuga ko bakunze kubazwa.

Basobanura ko impinduka ziba ku mabere ziterwa ahanini n’igihe cyo gutwita, imyaka n’imiterere y’umubiri w’umuntu, aho guterwa no konsa ubwabyo.

Bavuga ko nta bimenyetso bya siyansi byemeza ko konsa ari byo byangiza ubwiza bw’umugore, ahubwo inyungu umwana akura mu mashereka ziruta kure izo mpungenge.

Ababyeyi bafite VIH na bo bashobora konsa

Amabwiriza mashya ya OMS agaragaza ko umubyeyi ufite Virusi itera SIDA (VIH) kandi ufata neza imiti igabanya ubukana bwayo (ART), ashobora konsa umwana we mu buryo butekanye.Iyo yubahirije imiti uko bikwiye, ibyago byo kwanduza umwana virusi binyuze mu mashereka bigabanuka cyane, bityo umwana akabona inyungu zose z’amashereka.

U Rwanda rukomeje guteza imbere konsa

Mu Rwanda hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije gufasha ababyeyi bonsa, zirimo ibyumba byihariye byo konsa ku kazi no mu bice bitandukanye byakira abantu benshi.

Izi gahunda zigamije gufasha umubyeyi gukomeza konsa n’iyo yasubiye mu kazi, kugira ngo umwana adatakaza uburenganzira bwo kubona amashereka.Icyakora, inzobere zivuga ko izi gahunda zizatanga umusaruro urambye ari uko ziherekejwe no guhindura imyumvire y’abaturage ku kamaro ko konsa.

Abaganga bahamya ko ubuzima n’imikurire y’umwana bikwiye guhabwa agaciro kurusha impungenge zishingiye ku bwiza cyangwa imyemerere idafite ishingiro. Basaba ababyeyi gukurikiza inama z’inzobere mu buzima, bakonsa abana babo uko bikwiye, kuko amashereka ari yo ndyo ya mbere kandi nziza umwana ahabwa mu rugendo rwe rwo gukura neza.

Bashimangira ko ubusirimu budakwiye kubuza umwana uburenganzira bwo kubona amashereka, kuko ari inkingi ikomeye y’ubuzima bwe haba mu bwana no mu gihe azaba amaze gukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *