Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Hafidh Ameir Hassan, witabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026.
Hafidh Ameir Hassan yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ubwo yari arimo kuvurirwa mu Bitaro bya Emilio Mzena biherereye muri Zanzibar, aho yari amaze igihe arwariye indwara y’umutima.
Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, wavuze ko Hafidh Ameir Hassan yaguye muri ibyo bitaro ahagana saa mbili za mu gitondo.
Perezida Kagame yihanganishije Samia
Nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan, Perezida Paul Kagame yagaragaje akababaro atewe n’aya makuru, yihanganisha Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we ndetse n’Abanya-Tanzania.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yagize ati:“Nihanganishije byimazeyo mushiki wanjye, Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yagize ati:
“Nihanganishije byimazeyo mushiki wanjye, Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we n’abaturage ba Tanzania ku bw’urupfu rwa Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ubuzima n’umurage bya nyakwigendera.
Yagize ati:
“Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Perezida Samia Suluhu Hassan ndetse n’abavandimwe bacu bo muri Tanzania, mu gihe bazirikana ubuzima n’umurage bya Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.”
Urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan rubaye mu gihe Tanzania ikomeje kuyoborwa na Perezida Samia Suluhu Hassan, akaba ari na we mugore wa mbere wabaye Perezida w’icyo gihugu.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bugaragaza umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tanzania, by’umwihariko mu bihe bikomeye nk’ibi by’akababaro.











