Abarundi benshi bari bamaze igihe bakorera muri Kenya mu bikorwa by’ubucuruzi buto batangiye gusaba ubufasha bwo gutaha bagasubira iwabo mu Burundi, nyuma y’uko gahunda nshya yo kugenzura abanyamahanga bakora imirimo nk’ubuzunguzayi itangiye gushyirwa mu bikorwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, Ambasade y’u Burundi i Nairobi yakiriye abantu benshi bashaka kumenya icyo bakora nyuma y’amabwiriza mashya yatangijwe na Guverinoma ya Kenya.
Bamwe mu bari ku Ambasade basabye ko bafashwa kubona ibyangombwa bibemerera gusubira mu Burundi, mu gihe abandi bashakaga kumenya niba hari uburyo bakomeza kuba muri Kenya bakabona ibyangombwa bibemerera gukorera muri icyo gihugu.
Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru agaragaza ko hari n’abandi bari batangiye kwerekeza ahategerwa imodoka zambukiranya imipaka, bateganya gusubira mu Burundi.
Perezida Ruto, yashimangiye ko ubucuruzi buto bugomba guharirwa Abanya-Kenya
Iki kibazo cyatangiye gukomera nyuma y’uko Perezida wa Kenya, William Ruto, ategetse ko abanyamahanga bakora ubucuruzi buto n’ubuzunguzayi bahagarika ibyo bikorwa guhera ku wa 7 Nzeri.
Ruto yavuze ko Kenya yashyizeho uburyo bushishikariza abashoramari b’abanyamahanga kuza gushora imari mu bikorwa binini, ariko ko ubucuruzi buto bukwiye gukorwa n’Abanya-Kenya.
Icyemezo cyatumye abanyamahanga benshi bari basanzwe bakora ubucuruzi buto batangira kugira impungenge ku hazaza h’imirimo yabo.
Burundi irasaba ko abaturage bayo barindwa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, na we yagaragaje impungenge ku buryo iki cyemezo kiri gushyirwa mu bikorwa.
Bizimana yasabye Kenya kurinda umutekano n’ubuzima by’Abarundi baba muri icyo gihugu, avuga ko Abanya-Kenya baba mu Burundi bo babanye neza n’abaturage.
Yanasabye ko ibirego by’ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga, cyane cyane Abarundi, bidakwiye kwirengagizwa.
Ku rundi ruhande, Kenya yavuze ko abanyamahanga bafite ibyangombwa bibemerera gukorera no gucuruza mu gihugu bakomeza kurindwa n’amategeko. Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Korir Sing’Oei, yavuze ko amagambo ya Perezida Ruto ku bacuruzi b’abanyamahanga yumviswe mu buryo butari bwo, ashimangira ko abanyamahanga bafite impushya zemewe bashobora gukomeza ibikorwa byabo.
Igenzura ryibanze ku banyamahanga badafite uburenganzira bwo gukora
Inzego za Kenya zatangiye kugenzura abacuruzi bakorera mu mihanda no mu bindi bice by’ubucuruzi, zibasaba kwerekana ibyangombwa bibemerera gukora.
Guverinoma ya Kenya isobanura ko kuba umunyamahanga yemerewe kwinjira mu gihugu adafite visa bidahita bimuha uburenganzira bwo kuhakorera cyangwa gutangiza ubucuruzi.
Ni muri urwo rwego Kenya ivuga ko igamije gukumira abantu binjira mu gihugu bafite impamvu nk’ubukerarugendo cyangwa izindi mpamvu zemewe, ariko bakarangiza bakora ibikorwa by’ubucuruzi batabifitiye uburenganzira.
Ambasade itangiye gufasha abashaka gutahaMu gihe bamwe mu Abarundi bashaka uburyo bwo gukomeza ubuzima bwabo muri Kenya, abandi bahisemo gutegura ugusubira mu Burundi.
Ambasade y’u Burundi muri Kenya yatangaje gahunda yo gufasha abaturage bifuza gutaha kubona laissez-passer, inyandiko ibemerera gukora urugendo rwo gusubira mu gihugu cyabo.
Ibi byatumye Abarundi benshi berekeza ku Ambasade, mu gihe ikibazo cy’abanyamahanga bakora ubucuruzi buto muri Kenya gikomeje gukurikirwa n’inzego zombi.


Src: Umuseke










