RDC yasubije i wabo abarenga 50% by’abimukira bo muri Amerika y’Epfo birukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje kuri uyu wa 5 Kamena 2026 ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abimukira 15 bakomoka muri Amerika y’Epfo, bari barirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoherezwa i Kinshasa muri Mata, bamaze gusubira mu bihugu byabo by’amavuko.

Kuwa 17 Mata 2026, abagabo n’abagore 15 bakomoka muri Colombia, Équateur na Pérou bagejejwe i Kinshasa nyuma yo kwirukanwa na Amerika, mu rwego rwa gahunda yakomeje guteza impaka yo kohereza abanyamahanga badafite ibyangombwa byemewe mu bindi bihugu aho gusubizwa mu bihugu bakomokamo.

Iyi gahunda iri mu ngamba zashyizweho n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwo gukaza amategeko y’abinjira n’abasohoka. Mu bihe bya vuba, Trump yanaguye ibyiciro by’abanyamahanga bashobora kwirukanwa, harimo n’abari bafite uburinzi bwihariye bw’amategeko bwabemereraga kutasubizwa mu bihugu byabo kubera impamvu z’umutekano cyangwa iz’ubutabazi.

Itsinda ry’abimukira 15 bakomoka muri Amerika y’Epfo ryagejejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) muri Mata 2026 ni ryo rya mbere ryoherejwe muri iki gihugu nyuma yo kwirukanwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gihe RDC yinjiye mu rutonde rw’ibihugu bya Afurika byemeye kwakira gahunda ya Amerika yo kohereza abanyamahanga birukanywe ku butaka bwayo mu bindi bihugu. Muri ibyo bihugu harimo Guinée équatoriale, Ghana, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Cameroun na Eswatini.

Aya masezerano akenshi ajyana n’inkunga y’amafaranga cyangwa iy’ibikoresho itangwa na Amerika, mu rwego rwo korohereza Washington gukura vuba abimukira badafite uburenganzira bwo kuguma ku butaka bwayo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Itumanaho ya RDC, yavuze ko “kugeza ubu, abarenga kimwe cya kabiri cy’abimukira 15 bakiriwe ku butaka bw’igihugu kuwa 17 Mata muri iyi gahunda bamaze kuva muri RDC basubira mu bihugu byabo by’amavuko.”

Iyo minisiteri yongeyeho ko hari abandi biteganyijwe ko bazagenda mu minsi ya vuba, mu rwego rwo gukomeza ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Yashimangiye kandi ko izi mpinduka zigaragaza ko kwakira abo bimukira byari igisubizo cy’igihe gito (transitoire) gusa, atari gahunda yo kubatuza burundu muri RDC.

Igihe aba bimukira bakomoka muri Amerika y’Epfo bageraga i Kinshasa muri Mata 2026, byateje impaka n’ukutishimira iki cyemezo mu miryango itegamiye kuri Leta ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’Abanye-Congo.

Abatari bake bibajije impamvu RDC yemeye kwakira abimukira birukanywe muri Amerika kandi igihugu ubwacyo kigihanganye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu n’imibereho y’abaturage.

RDC iri mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi. Mu Mujyi wa Kinshasa, abaturage benshi ntibafite amazi meza ahoraho cyangwa amashanyarazi ku buryo buhamye.

Nk’uko imibare ya Banki y’Isi ibigaragaza, hafi bitatu bya kane by’Abanye-Congo babayeho munsi y’umurongo w’ubukene, ibintu byatumye bamwe banenga icyemezo cyo kwakira aba bimukira bavuga ko igihugu gikwiye kubanza gukemura ibibazo by’abaturage bacyo mbere yo kwakira abanyamahanga birukanywe ahandi.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru AFP byabitangaje nyuma yo kuganira na bamwe mu bimukira bagejejwe i Kinshasa, benshi muri bo bagaragaje impungenge ziterwa no kwisanga bari kure cyane y’ibihugu byabo kandi mu gihugu batamenyereye.

Aba bimukira benshi ntibavuga Igifaransa, ururimi rwemewe muri RDC, ibintu byarushijeho kubagora kumenyera ubuzima bushya no kuvugana n’abaturage baho.

Bamwe muri bo babwiye AFP ko icyifuzo cyabo cya mbere cyari ugushaka uburyo bwihuse bwo kuva muri RDC bagasubira mu bihugu byabo by’amavuko.

Ku ruhande rw’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), muri Nzeri watangaje ko gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kohereza abimukira mu bihugu binyuze mu masezerano yavuze ko adasobanutse neza, inyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera impunzi n’abimukira.

Uyu muryango wasabye ko ibyo bikorwa byahagarikwa, uvuga ko bishobora gushyira aba bimukira mu bibazo by’umutekano no kubabuza uburenganzira bwabo bwo kurindwa no guhabwa ubutabera bukwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *