Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) cyasabye Abaturarwanda kwirinda ibikorwa bishobora guteza inkongi z’umuriro mu mashyamba, cyane cyane muri iki gihe cy’imvura nke n’izuba ryinshi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 17 Kanama 2026, RFA yavuze ko muri iki gihe cy’izuba hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara inkongi z’umuriro mu mashyamba, bigatuma ibice by’amashyamba byangizwa n’umuriro.
RFA yibukije abaturage ko inkongi nyinshi z’umuriro zikomoka ku bikorwa bya muntu. Yasabye buri muturarwanda kwirinda kunywera itabi hafi y’amashyamba, gutwika amakara mu kajagari, guhakura hakoreshejwe amafumba gakondo, ndetse no kurahura hakoreshejwe ibikoresho bishobora gutera iinkongi.
Iki kigo kandi cyagaragaje ko inkongi yibasira amashyamba ishobora kugira ingaruka ku binyabuzima bitandukanye, birimo inyamaswa, ibimera ndetse n’ibiti. Uretse ibyo, umwotsi uva muri izo nkongi ushobora kugira ingaruka ku mwuka abantu bahumeka, bigatera ibibazo by’ubuhumekero.
RFA yavuze ko buri wese akwiye kugira uruhare mu gukumira inkongi nk’izo, kuko amashyamba afite akamaro kanini mu kubungabunga ibidukikije, kugabanya ihumana ry’ikirere no kurinda ubutaka.
Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda kandi cyasabye abaturage gutanga amakuru ku nzego za Leta igihe babonye umuntu ukora ibikorwa bishobora guteza inkongi mu mashyamba, kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.
RFA yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurinda amashyamba no kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza inkongi, mu rwego rwo kubungabunga umutungo kamere w’igihugu.





