Huye: abantu bakekwaho kwikomeretsa ku myanya y’ibanga kugira ngo basabirize bafashwe

Abantu bane bakekwaho kwikomeretsa ku bushake ku myanya y’ibanga kugira ngo babone impamvu yo gusabiriza amafaranga yo kwivuza bafashwe mu Karere ka Huye, aho ubu bari gukurikiranwa n’inzego z’ubuyobozi.

Amakuru dukesha IGIHE, avuga ko aba bantu bafatiwe mu Murenge wa Ngoma, mu Kagari ka Matyazo, nyuma yo kugaragara basabiriza mu masoko atandukanye bavuga ko bakeneye amafaranga yo kuvura ibisebe bafite ku myanya yabo y’ibanga.

Bivugwa ko aba bantu bashinjwa kuba baragiye bashyirwaho imiti yabatezaga ibisebe ku bushake kugira ngo bibafashe kugaragaza ko bafite ikibazo gikomeye cy’ubuzima, bityo bakabona impamvu yo gusaba ubufasha bw’amafaranga.

Mu bafashwe harimo umusore w’imyaka 23 ukomoka mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza. Mu buhamya bwe yatangaje ko amaze imyaka itandatu akora ubwo buryo, nyuma yo guhabwa imiti yamukomeretsaga ku myanya ye y’ibanga.

Uyu musore yavuze ko yabanje gukorera umuntu wamushyiraga iyo miti, aho yasabirizaga amafaranga akayamuha, na we akajya amuhemba amafaranga ibihumbi 100 Frw buri cyumweru.

Yagize ati:«“Maze imyaka itandatu mbikora. Nahawe imiti imca ibisebe ku myanya y’ibanga kugira ngo njye nsaba. Nari nkorera uwampaye iyo miti, amafaranga nkayamuha, na we akampa ibihumbi 100 Frw buri cyumweru.”»

Uyu musore yavuze ko nyuma yaje gutandukana n’uwo yakoreraga nyuma yo kumushinja kumwambura amafaranga, ahita atangira gusabiriza ku giti cye.

Hari kandi umusore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, na we wavuze ko yagiye mu bikorwa nk’ibyo nyuma yo gushyirwaho imiti yamucaga ibisebe ku bushake.

Uyu yavuze ko uwamushyiraga iyo miti yamuhaga amafaranga ibihumbi 100 Frw ku kwezi, akamufasha kubona aho kuba ndetse n’ibyo kurya. Gusa nyuma yo kutumvikana na we, yahisemo gukomeza gusabiriza wenyine.

Undi wafashwe ni umusore w’imyaka 20 ukomoka mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi. Yavuze ko yahuye n’umuntu i Kigali akamwemerera kumushyiraho imiti imuca ibisebe ku bushake, hanyuma akamwohereza i Rusizi gusabiriza.

Uyu na we yavuze ko yari afite gahunda yo kujya aha amafaranga uwo wamufashaga, akajya ahembwa amafaranga ibihumbi 100 Frw ku kwezi, ariko nyuma baza gutandukana bituma akorera wenyine.

Muri aba bafashwe harimo n’umugore w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wabaga n’umwe muri abo bagabo nk’umugore n’umugabo.

Bivugwa ko uyu mugore yajyanaga n’uwo babanaga mu masoko, akitwara nk’umurwaza umufasha mu gusaba ubufasha.

Bombi bavuze ko bari bumvikanye kujya i Kigali kugira ngo bashyirweho imiti ibatera ibisebe, kugira ngo bazajye basabiriza hamwe.

Amakuru IGIHE yahawe avuga ko aba bantu bose bakoreraga umuntu wo mu Mujyi wa Kigali, wari ufite n’umuntu wabakurikiraga mu bikorwa byabo.

Bivugwa ko nyuma yo kutumvikana ku mafaranga yahembwaga ndetse no kuvuga ko hari igihe bamburwaga, bamwe bahisemo gutangira gusabiriza ku giti cyabo.

Abafashwe bavuga kandi ko imiti yabakoreshwaga yazanwaga n’umuntu wo muri Kigali, ndetse iyo bajyaga mu masoko babaga bafite indangururamajwi bakodeshaga kugira ngo babashe gukurura abantu benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye IGIHE ko aba bantu bafashwe kandi ko ibikorwa byo gukurikirana abandi baba bafite uruhare muri iki kibazo bigikomeje.

Yagize ati:«“Yego twabafashe, operasiyo irakomeje. Andi makuru muzayamenyeshwa nyuma.”»

Aba bantu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko iki gikorwa cyakorwaga n’abandi baba baragizemo uruhare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *