Ese wowe uzi umumaro wihishe inyuma yo gusura ?

Gusura ni kimwe mu bikorwa bisanzwe bibaho mu buzima bwa buri munsi, kandi bigira uruhare mu mikorere myiza y’urwungano ngogozi. Nubwo hari abantu babifata nk’ibintu biteye isoni, umusuzi ni igikorwa gisanzwe cy’umubiri guhuriweho n’ibiremwa byose bihumeka.

Nk’uko inkuru yasohowe na Umuti Health ibivuga, umuntu usanzwe ashobora gusura hagati y’inshuro 5 na 10 ku munsi. Icyakora nanone bivugwa ko abagore bakunze gusura kenshi kurusha abagabo.

Ku muntu wigeze kubagwa, cyane cyane wabazwe abyara cyangwa akorerwa izindi serivisi zo mu nda, gusura bishobora kumubera igikorwa gifite umwihariko. Akenshi umuntu wabazwe ashobora kubuzwa gufata ibyo kurya cyangwa kunywa mbere y’uko atangira gusura, bitewe n’uko amara n’urwungano ngogozi bisabwa kongera gukora neza nyuma yo kubagwa.

Umusuzi ushobora kuvuga cyangwa ntuvuge, ndetse rimwe na rimwe ukaba wanuka cyangwa ntunuke. Ibi biterwa n’ibintu bitandukanye birimo ibyo umuntu yariye n’uburyo umwuka wagiye ukorwa mu mara.

Gusura bimariye iki umubiri?

Niba nawe ujya wibaza iki kibazo rimwe na rimwe icara twigane.

Mu mara y’umuntu habamo za bagiteri nyinshi zifasha umubiri mu mikorere itandukanye. Zifasha mu gukamura intungamubiri mu biribwa umuntu aba yariye, kongera ingufu z’ubudahangarwa bw’umubiri no gutuma urwungano ngogozi rukora neza.

Bityo mu gihe izi bagiteri ziba zirimo gukora imirimo yazo mu mara, ibyo bikaba bishobora kuba byabyara ibyuka. Ibyo byuka akaba aribyo bigenda byisunika bigana hanze, bikaza gusohoka nk’umusuzi.

Uburyo umusuzi usohokamo bushobora gutuma wumvikana cyangwa ukaba utumvikana.

Ibi bishobora guterwa n’ingufu umuntu yakoresheje kugira ngo awusohore ndetse n’uburyo aho usohokera hameze.

Ibiribwa bishobora gutuma umuntu asura cyane

Hari ibiribwa bishobora gutuma umuntu agira ibyuka byinshi mu mara, bityo akagira n’imisuzi myinshi.

Muri byo harimo ibishyimbo, ibirayi, ubunyobwa n’ibibukomokaho, soya n’ibiyikomokaho, ingano n’ibizikomokaho, ndetse n’amata n’ibiyakomokaho.

Ibi biribwa bigira ibinyabutabire bitandukanye bishobora gutuma mu gihe cyo kubisya no kubirya mu mara hakorwa ibyuka byinshi.

Kuki hari umusuzi unuka?

Umusuzi ushobora kugira impumuro idashimishije bitewe n’ibyo umuntu yariye. By’umwihariko, ibiribwa birimo ikinyabutabire cya sulfur bishobora gutuma umusuzi ugira impumuro ikomeye.

Muri ibyo biribwa harimo amashu, ibitunguru, amafi, inyama n’amagi. Hari kandi imiti imwe ishobora kuba irimo sulfur na yo ishobora kugira uruhare mu mpumuro y’umusuzi.

Nubwo hari abavuga ko umusuzi urimo sulfur ushobora kugira uruhare mu kurinda umuntu kanseri, nta bushakashatsi bwemeza neza iyo mvugo. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ibinyabutabire bimwe bifitanye isano na sulfur bishobora kugira uruhare mu kurwanya indwara zimwe z’umutima, ariko ubushakashatsi buracyakenewe kugira ngo ibi byemezwe neza.

Umusuzi unuka buri gihe ushobora gusobanura iki?

Umuntu ugira umusuzi ufite impumuro ikomeye kandi idasanzwe buri gihe, cyane cyane iyo biherekejwe n’ibindi bimenyetso by’uburwayi, ashobora kuba afite ikibazo mu mikorere y’amara.

Mu ndwara zishobora kugira ibimenyetso bifitanye isano n’imikorere mibi y’urwungano ngogozi harimo Crohn’s disease. Iyo umuntu afite impungenge ku mikorere y’amara cyangwa akagira ibimenyetso bidahinduka, ni ngombwa kujya kwa muganga kugira ngo asuzumwe kandi ahabwe ubufasha bukwiye.

Gusura ni igice cy’imikorere isanzwe y’umubiri

Muri rusange, gusura ni igikorwa gisanzwe kandi gishobora kugaragaza ko ibyuka biri mu mara biri gusohoka nk’uko bisanzwe. Kubera isoni, hari abantu bashobora kugerageza gukomeza umusuzi igihe bari mu ruhame.

Icyakora, iyo umuntu yumva agomba gusura, kujya ahantu habugenewe cyangwa ku ruhande kugira ngo abikore ni byo byiza kuruta kubigumana igihe kirekire.

Gusura rero si ikintu umuntu akwiriye kugira isoni zacyo. Ni kimwe mu bikorwa bisanzwe bigize imikorere y’urwungano ngogozi, nubwo umuco n’imyitwarire myiza bisaba ko umuntu yirinda kubikorera mu ruhame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *