Ibimenyetso bishobora kukwereka ko utanywa amazi ahagije

Amazi ni ingenzi cyane mu mubiri, kuko agira uruhare runini mu mikorere y’uturemangingo n’ingingo zitandukanye.

Umubiri utakaza amazi buri munsi binyuze mu nkari, ibyuya, guhumeka n’ibindi bikorwa, bityo akaba agomba guhora asimbura ayo uba watakaje kugira ngo wirinde umwuma.

Amazi umuntu akenera ku munsi ntangana kuri bose. Biterwa n’imyaka, uko umuntu akora, ikirere, ubuzima bwe n’andi mazi abona binyuze mu biribwa n’ibinyobwa. Ni yo mpamvu kuvuga ko buri muntu agomba kunywa ibirahuri umunani buri munsi bishobora no gufatwa nk’itegeko ridahinduka.

Twifashishije amakuru dukesha umwanditsi w’ikinyamakuru Umuti Health reka turebere hamwe ibimenyetso by’ingenzi byasobanura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mubiri.

Inyota ni kimwe mu bimenyetso by’ingenzi

Umubiri ufite uburyo bwo kukumenyesha ko ukeneye amazi. Kumva ufite inyota ni kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara.

Icyakora, cyane cyane iyo uri mu bushyuhe cyangwa ukora ibikorwa bituma ubira ibyuya byinshi, ni byiza gukomeza kunywa amazi kugira ngo usimbuze ayo umubiri utakaza.

Kunyara gake bishobora kuba ikimenyetso

Iyo amazi ari make mu mubiri, umubiri ushobora kugabanya ingano y’inkari ukora kugira ngo ubike amazi. Kubona ko umaze igihe kinini utanyara cyangwa ko usigaye unyara gake bishobora kuba kimwe mu bimenyetso by’umwuma.

Icyakora, inshuro umuntu anyaramo zishobora gutandukana bitewe n’ibyo yanyweye, imiti afata n’imikorere y’umubiri, bityo ntizigomba gukoreshwa zonyine mu kwemeza ko umuntu afite umwuma.

Ibara ry’inkari

Ibara ry’inkari rishobora gutanga ikimenyetso ku rugero rw’amazi umuntu afite mu mubiri. Inkari z’umuhondo wijimye cyangwa zijya mu ibara rya amber zishobora kugaragaza ko umubiri ukeneye amazi menshi.

Gusa ibara ry’inkari rishobora no guhindurwa n’imiti, ibyo umuntu yariye cyangwa ubundi burwayi. Ni yo mpamvu ridakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cyonyine.

Kumagara iminwa n’uruhu

Kumagara iminwa cyangwa uruhu bishobora kuboneka ku muntu ufite umwuma. Iyo umwuma ukomeye, iminwa ishobora kumagara cyane, kandi inkari zigashobora kugabanuka.

Ariko na none, uruhu rukanyaraye cyangwa iminwa yumye bishobora guterwa n’izindi mpamvu, zirimo ikirere, bityo ntibihagije byonyine ngo bivuze ko umuntu afite umwuma.

Kuribwa umutwe no kumva unaniwe

Umwuma ushobora gutuma umuntu yumva ananiwe, agira intege nke cyangwa akumva umutwe umubabaza. Iyo umubiri ubuze amazi menshi, imikorere isanzwe y’umubiri ishobora kugabanuka.

Niba umuntu ahora aribwa umutwe cyangwa agira umunaniro udasanzwe, ntakwiye guhita abihuza n’umwuma gusa kuko bishobora guterwa n’izindi mpamvu.

Ibiribwa n’ibinyobwa

Amazi umuntu abona ku munsi ntava mu mazi asanzwe gusa. Ibindi binyobwa ndetse n’ibiribwa birimo amazi na byo bigira uruhare mu kubona amazi umubiri ukeneye. CDC igaragaza ko amazi yose umuntu abona ku munsi ashobora kuva ku mazi asanzwe, ibindi binyobwa n’ibiribwa.

Ku bijyanye na caffeine, si byo kuvuga ko ikawa cyangwa ibindi binyobwa biyirimo bihita bitera umwuma. Ubushakashatsi bwasesenguye ingaruka za caffeine ku nkari bwerekanye ko ishobora kongera kunyara ku rugero ruto, ariko ibyo ntibivuze ko ikawa isimbura amazi cyangwa ko buri gihe itera umwuma.

Umwuma ukabije ushobora guteza ikibazo gikomeye

Iyo umwuma ukabije, ibimenyetso bishobora kuba bikomeye kurushaho, birimo kumagara cyane, kugabanuka cyane kw’inkari, intege nke no kugira ibindi bimenyetso byerekana ko umubiri watakaje amazi menshi.

Mu gihe umuntu afite ibimenyetso bikomeye cyangwa akomeje kugira ikibazo nubwo ari kunywa amazi, ni ngombwa gushaka ubufasha bw’umuganga.

Kunywa amazi ahagije ni ingenzi kugira ngo umubiri ukomeze gukora neza. Aho kwibanda ku mubare umwe w’ibirahuri ugomba kunywa buri munsi, ni byiza kwita ku nyota, ibara ry’inkari, ibikorwa ukora, ikirere ndetse n’amazi ubona mu biribwa n’ibindi binyobwa.

Amazi menshi si ukuvuga ko ari meza buri gihe; icy’ingenzi ni ukugumana urugero rw’amazi rukwiye umubiri wawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *