Hit and run mu rukundo: Uko imibanire y’abakobwa n’abahungu yahindutse n’amasomo urubyiruko rukwiye gukuramo

Mu myaka yashize, mu muco Nyarwanda wasangaga umusore ari we ufata iya mbere mu gutera intambwe yo gushaka umukobwa, kumutereta no gutangiza umubano w’urukundo. Umukobwa we akenshi yategerezaga ko umusore amugaragariza amarangamutima mbere yo kugira uruhare rugaragara mu gutangiza umubano.

Ariko uko ibihe byagiye bihinduka, ni ko n’imibanire y’abakobwa n’abahungu yahindutse. Muri iki gihe, umukobwa ashobora kugira uruhare rukomeye mu gutangiza umubano, kugaragaza ko akunda umusore ndetse no gufata icyemezo ku bijyanye n’uko uwo mubano ugenda.

Muri izo mpinduka harimo n’imvugo yamaze kumenyekana mu rubyiruko yitwa “hit and run”, ikoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo mu gusobanura umubano w’abantu baryamanye nyuma umwe agahita aca undi, ntibongere kuvugana cyangwa gukomeza umubano.“

Hit and run” bivuze iki mu rukundo?

Mu busanzwe, hit and run ni imvugo ikoreshwa iyo umuntu agize impanuka, akagonga undi cyangwa ikindi kintu, ubundi agahita ahunga aho yakoreye iyo mpanuka.

Mu mvugo ikoreshwa n’urubyiruko, iyo ncamake yagiye kugereranywa n’umuntu ushaka kuryamana n’undi, akamutereta cyangwa akamwizeza urukundo kugira ngo abigereho, hanyuma amaze kuryamana na we agahita amwihunza.

Iyo myitwarire yagiye igaragara cyane ku bahungu, aho umusore yashoboraga gukoresha amagambo y’urukundo n’amayeri atandukanye kugira ngo yumvishe umukobwa ko amukunda, rimwe na rimwe akamwizeza ko bazabana, ariko nyuma yo kuryamana akamuca iryera.

Umukobwa ashobora kumuhamagara ntamwitabe, akamwandikira ntamusubize cyangwa akamublockinga. Icyo gihe ni bwo urubyiruko ruvuga ko uwo mukobwa “yakozwe hit and run”.

Uwari umuhigi na we ashobora kuba umuhigo

Uko imyumvire y’urubyiruko ku rukundo n’imibonano mpuzabitsina igenda ihinduka, ni ko n’uruhare mu gutangiza umubano rugenda ruhinduka.

Hari abasore bagaragaza ko ubu hari abakobwa na bo bashobora gutangiza umubano babinyujije mu bucuti, bakagenda begereza umusore buhoro buhoro, kugeza igihe umubano ugeze ku rwego rwo kuryamana.

Nyuma yaho, hari ubwo umukobwa ashobora guhitamo kutongera kuvugana n’uwo musore. Ibi bituma bamwe mu basore bumva ko umukino bari basanzwe bakina ari wo ubwawo wabakinweho.

Umwe mu rubyiruko waganiriye kuri iyi ngingo yagize ati: “Upanga kurya icyana ugasanga nawe yari abifite muri gahunda. Ameza yarahindukiye pe!”

Undi na we avuga ko hari ubwo umuntu ashobora kwandika ubutumwa mu gitondo, uwo yari yizeye ko bazakomeza kuvugana akamusubiza ati: “Uri nde?” cyangwa akamublockinga.

Ibi bigaragaza ko mu mibanire y’ubu nta ruhande rumwe rukwiye gufatwa nk’aho ari rwo rwonyine rufata iya mbere cyangwa rugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Kuryamana ntibihita bivuga urukundo

Kimwe mu bintu urubyiruko rukwiye gusobanukirwa ni uko kwemera kuryamana bidahita bivuga ko umuntu yiyemeje gukomeza umubano w’urukundo.

Umuntu ashobora kwemera imibonano mpuzabitsina kubera impamvu zitandukanye, ariko ibyo ntibimuhatira gukomeza umubano n’uwo baryamanye.

Ni yo mpamvu ari ingenzi ko abantu bagirana ibiganiro bisobanutse mbere yo gufata ibyemezo bikomeye mu mubano, aho umwe adakwiye gufata amarangamutima cyangwa kwemera kuryamana nk’ikimenyetso gihamya ko undi azakomeza kuba mu buzima bwe.

Umwe mu bakobwa baganiriye kuri iyi ngingo yavuze ko hari abasore bumva ko kuba umukobwa yemeye kuryamana na bo bivuze ko bakoze ikintu kidasanzwe cyatumye abemerera, nyamara na we ashobora kuba yari afite ubushake bwo gukora icyo gikorwa.

Ibi bitanga isomo rikomeye: imibonano mpuzabitsina ntigomba gufatwa nk’ikizamini umuntu atsinda kugira ngo abone urukundo cyangwa nk’ikimenyetso gihamya ko umuntu azagumana n’uwo baryamanye.

Uburenganzira bwo kwihitiramo bugomba kubahwa

Nubwo impinduka mu mibanire zishobora gutuma bamwe bavuga ko “umuco wahindutse”, ikintu cy’ingenzi ni ukubaha umuntu no guha agaciro ubushake bwe.

Umukobwa cyangwa umusore afite uburenganzira bwo gufata icyemezo ku mubano we, harimo no guhitamo kudakomeza kuvugana n’umuntu.

Ariko kandi, kuba umuntu afite uburenganzira bwo kuva mu mubano ntibikwiye kuba urwitwazo rwo gukoresha undi, kumubeshya cyangwa kumwizeza ibintu utagamije kuzuza kugira ngo gusa ugere ku cyo ushaka.

Urukundo rushingiye ku kubahana, kuvugisha ukuri no kumvikana ruba rufite amahirwe menshi yo kubaka umubano muzima kurusha urushingiye ku mayeri.

Imibonano idakingiye ishobora kugira ingaruka

Ikindi kintu urubyiruko rukwiye kwitaho ni umutekano w’imibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi bw’u Rwanda ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS) bwo mu 2025 bugaragaza ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bugenda bukoreshwa no n’abagore batashyingiwe.

Muri abo bagore batashyingiwe bafite hagati y’imyaka 15 na 49, 54% bakoresha uburyo runaka bwo kuboneza urubyaro, aho 52% bakoresha uburyo bugezweho, mu gihe 2% bakoresha uburyo gakondo.

Iyi mibare yerekana ko kuboneza urubyaro atari ikiganiro kigomba kuguma mu bashakanye gusa. Abantu bakora imibonano mpuzabitsina bakwiye kumenya uburyo bwo kwirinda inda z’imburagihe cyangwa izitabayeho mu gihe batiteguye.

Icyakora, uburyo bwo kuboneza urubyaro ntabwo bwose burinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ni yo mpamvu gukoresha agakingirizo ari ingenzi mu gihe umuntu ashaka kugabanya ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, harimo na VIH.

Isomo rikomeye ku rubyiruko

Inkuru ya “hit and run” mu rukundo ntikwiye gufatwa gusa nk’umukino w’abahungu n’abakobwa wo kureba uwarushije undi amayeri.

Ahubwo ikwiye kuba umwanya wo kwibaza ku buryo urubyiruko rwubaka imibanire yarwo.

Gukunda umuntu ntibimuha uburenganzira bwo kumukoresha. Kuryamana n’umuntu ntibimuhatira kugukunda. Kandi kuba umuntu yanze gukomeza umubano nyuma y’imibonano mpuzabitsina ntibivuze ko yagukoshereje.

Icy’ingenzi ni ukugirana umubano ushingiye ku bwumvikane, ukuri, kubahana no gufata ibyemezo bibereye impande zombi.

Mu gihe umuco n’imibanire bigenda bihinduka, urubyiruko rukwiye kumenya ko kuba umukobwa cyangwa umuhungu ari we watangije umubano atari cyo kibazo. Ikibazo kiba igihe umwe akoresha undi, akamubeshya cyangwa akamufata nk’igikoresho cyo kugera ku ntego ye.

Uwari umuhigi ashobora kuba umuhigo, ariko isomo rikomeye kurushaho ni uko mu rukundo ntawe ukwiye kuba umuhigo w’undi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *