U Burusiya bwaburiye u Bwongereza ko “buzishyura ikiguzi” cyo guha Ukraine Dorone.

U Burusiya bwashinje u Bwongereza kongera ubushyamirane mu ntambara ya Ukraine nkana, nyuma y’uko hemejwe ko drones zakozwe n’ibigo byo mu Bwongereza zakoreshejwe mu bitero byagabwe ku bice bitandukanye byo mu Burusiya.

Ambasade y’u Burusiya i Londres yavuze ko u Bwongereza, mu gutanga izo drones, buba bwifatanyije na Ukraine mu bikorwa u Burusiya bushinja kuba ibyaha by’ubwicanyi n’ibitero by’iterabwoba. Yaburiye ko uruhare rwa London muri iyo ntambara narwo rushobora kugira ingaruka, ndetse ko uko u Bwongereza burushaho kwivanga muri iyo ntambara, ari ko “igiciro buzishyura” gishobora kwiyongera.

Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yasubije ko igihugu cyabo gihagaze “ku ruhande rumwe na Ukraine”. Umuvugizi wayo yavuze ko u Burusiya butagomba gushidikanya ku cyemezo cya guverinoma y’u Bwongereza cyo kurwanya ibikorwa by’u Burusiya muri Ukraine ndetse no kurinda u Bwongereza n’ibihugu bifatanyije na bwo.

U Bwongereza bwongeyeho ko buzakomeza guha Ukraine ibikoresho ikeneye kugira ngo yirinde igitero cy’u Burusiya, buvuga ko igitero cya Perezida Vladimir Putin kuri Ukraine kidakurikije amategeko.

Uyu muburo w’u Burusiya watanzwe mu gihe u Burusiya na Ukraine byakomeje guhana ibitero bikomeye bya drones mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri.

Drones zavuzwe muri ibi bitero zakozwe n’ibigo bibiri bitandukanye byo mu Bwongereza. Zagiye zikoreshwa mu bitero bikorerwa imbere mu Burusiya, cyane cyane ku bigo bya gisirikare n’inganda, birimo inganda zitunganya peteroli n’ububiko bw’ibicuruzwa. Mu byibasiwe kandi harimo ububiko bwa Wildberries, ikigo gikomeye cy’ubucuruzi bwo kuri internet mu Burusiya.

Umwe mu basirikare waganiriye na BBC yemeje ko drones zakozwe mu Bwongereza zakoreshejwe muri ibyo bitero. Bivugwa ko ibyo bitero byateje ibihombo by’ubukungu birenga miliyari £35.

U Burusiya bwatangije igitero cyagutse kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, kandi ubu bugenzura hafi kimwe cya gatanu cy’ubutaka bwa Ukraine.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko drones zikoresha ibikoresho n’ikoranabuhanga byo mu Bwongereza zakoreshejwe mu bitero ku butaka bw’u Burusiya. Yatanze urugero rw’ububiko bwa lisansi bwibasiwe mu karere ka Rostov.

Mu bitero biheruka, abayobozi b’u Burusiya bavuze ko drones zigera kuri 620 zerekejwe mu gace gakikije Moscow. Ingabo zirinda ikirere zavuze ko zarashe cyangwa zisenye drones zirenga 180, ariko hari abantu bakomeretse.

Ububiko bwa Wildberries buri hafi ya Moscow na bwo bwibasiwe n’igitero, bituma hafatwa n’inkongi. Guverineri w’ako karere, Andrey Vorobyov, yavuze ko umuriro wazimywe. Wildberries yo yavuze ko ikigo cyayo gishinzwe ibikoresho n’ubwikorezi cyangiritse ku rwego ruto.

Ku ruhande rwa Ukraine, guverineri wa Zaporizhzhia, Ivan Fedorov, yavuze ko nibura abantu babiri bishwe, abandi bane bagakomereka mu bitero by’u Burusiya. Yavuze ko mu masaha 24, u Burusiya bwagabye ibitero 1,158 ku midugudu n’ahandi hantu 59 muri ako karere.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, Ukraine yari yarohereje drones zigera kuri 822 mu Burusiya, muri zo hafi 600 zigamije Moscow. Guverineri w’ako karere yavuze ko umurwa mukuru w’u Burusiya wagabweho kimwe mu bitero bikomeye bya drones byabaye mu bihe bya vuba. Muri ibyo bitero, abantu barindwi bapfiriye mu bice bitandukanye by’u Burusiya.

Muri iryo joro kandi, ibitero by’u Burusiya muri Ukraine byahitanye nibura abantu barindwi, mu gihe abarenga 39 bakomeretse.

Mu kwezi kwa Mata, Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko izaha Ukraine drones ibihumbi byinshi, harimo n’izifite ubushobozi bwo kugaba ibitero kure. Iyo nkunga yavuzwe ko ari yo nini kurusha izindi zose u Bwongereza bwigeze butanga mu bijyanye na drones.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *