Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben yaciye agahigo kari kamaze imyaka itanu gafitwe na Meddy, nyuma y’uko indirimbo ye nshya yise ‘Inshallah’ igize umubare munini w’abayirebye kuri YouTube mu gihe gito.
‘Inshallah’ imaze iminsi ibiri ishyizwe kuri YouTube, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni imwe n’ijana, bituma iba indirimbo y’umuhanzi nyarwanda ku giti cye (single) yageze kuri uyu mubare mu gihe gito kurusha izindi.
Aka gahigo kari kamaze imyaka itanu gafitwe na Meddy, ubwo indirimbo ye My Vow yageraga ku bantu miliyoni imwe mu minsi ibiri nyuma yo gushyirwa kuri YouTube.
Kugeza ubu, The Ben ni we uri ku isonga mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda ku giti cyabo zageze ku mubare munini w’abazirebye mu gihe gito, nyuma y’uko iyi ndirimbo Inshallah iri iri kurebwa cyane kuri YouTube.











