Sosiyete ya Brilliant Labs ifite icyicaro gikuru mu gihugu cya Singapore, yashyize hanze ubwoko bw’amadarubindi yâikoranabuhanga yiswe “Halo AI Glasses“, yakozwe mu buryo bugezweho hifashishijwe ubwenge buhangano bwa “Noa AI“, bushobora kumva, kureba no gusobanukirwa ibyo buri kubona cyangwa bwumva, hanyuma bugatanga ibisubizo bijyanye nâibiri kuba ako kanya ku muntu uyambaye.
Aya madarubindi mashya yaje yiyongera ku bikoresho byâikoranabuhanga bikomeje guhindura uburyo abantu babaho ndetse bakorana nâibikoresho byâubwenge buhangano mu buzima bwa buri munsi.
Imiterere yayo

Ayo madarubindi afite imiterere isa cyane nâamadarubindi azwi nka Ray-Ban Wayfarer, gusa yo aboneka mu ibara rimwe ryâumukara utijimye cyane. Akaba yaratangiye gushyirwa ku isoko mu mpera za Ugushyingo 2025.
Ikoranabuhanga rya microOLED nâamashusho yâamabara
Aya madarubindi afite ubushobozi bwihariye bwo kwerekana amashusho ku kirahure gito cya âmicroOLEDâ gifite ubunini bwa inch 0.2, kikerekana amakuru mu buryo bwâamabara meza kandi busobanutse.
Bitandukanye nâandi madarubindi yâikoranabuhanga asanzwe akoresha amajwi gusa, Halo yo ifite uburyo bwo guhuza amashusho nâamajwi mu buryo bwâikoranabuhanga rigezweho, ku buryo uyambaye ashobora kubona ibisobanuro cyangwa amakuru yâako kanya atabanje gukoresha telefone cyangwa mudasobwa.
Uko Noa AI ikora muri Halo
Brilliant Labs yavuze ko Noa AI yubatswe muri aya madarubindi ishobora gusesengura ibyo camera yayo ibona ndetse nâibyo micro yayo yumva, hanyuma igatanga ibisubizo byihuse nkâaho umuntu ari kuganira nâundi muntu.
Ibi bivuze ko umuntu ashobora kubaza ayo madarubindi ikibazo cyangwa kuyasaba ubufasha, maze agasubiza ako kanya hashingiwe ku byo yabonye cyangwa yumvise.
Amajwi yumvwa nâuyambaye gusa
Aya madarubindi kandi afite ikoranabuhanga ryâamajwi ryihariye ku buryo amajwi yumvwa gusa nâuyambaye, kabone nubwo yaba ari kumwe nâabandi bantu.
Batiri yayo nayo iri mu zitezweho gukora igihe kirekire kuko ishobora kumara amasaha 14 yose bitewe nâuko camera yayo ikoresha umuriro muke ugereranyije nâandi madarubindi yâikoranabuhanga ari ku isoko.
Nubwo Halo asa nkâaremereye, afite uburemere bwa garama 40 gusa, ibintu Brilliant Labs ivuga ko bizatuma yorohera abayambara igihe kinini.
Narrative AI ifasha abafite ikibazo cyo kwibuka
Mu bindi bishya byitezwe muri aya madarubindi harimo uburyo bwa Narrative AI buzajya bukusanya amakuru ava kuri camera, micro ndetse nâibiganiro, bugakora ububiko bwâamakuru bwihariye kandi butekanye.
Iri koranabuhanga rizafasha cyane abantu bafite ikibazo cyo kwibuka cyangwa kutabona neza, kuko rizajya ribibutsa amazina yâabantu bahuye na bo, ibyo bavuganye cyangwa ibindi bikorwa bakoze mbere.
Harimo uburyo bwa “Vibe Mode”
Brilliant Labs yavuze kandi ko hari ubundi buryo bushya buri kugeragezwa bwitwa Vibe Mode, buzafasha abantu gukora porogaramu cyangwa kugenzura ibikorwa runaka bakoresheje amabwiriza yâijwi gusa.
Aya madarubindi ya Halo AI ari mu bikoresho bishya byitezweho guhindura uburyo abantu bakoresha ubwenge buhangano mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu itumanaho, kwibuka amakuru no kubona ibisobanuro byihuse mu gihe nyacyo.










