Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yongeye guhumuriza Abanyarwanda ko nta cyorezo cya Ebola kiragaragara mu gihugu, ariko isaba abaturage gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda nyuma y’uko iyi ndwara ikomeje gukwirakwira mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Ubu butumwa bwatanzwe mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Uganda bikomeje kugaragaramo abarwayi ba Ebola, ibintu byatumye u Rwanda rushyiraho ingamba zikomeye zo gukaza ubwirinzi ku mipaka no gukurikirana abaturuka mu bice byugarijwe n’iki cyorezo.
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Yvan Butera, yavuze ko inzego z’ubuzima ziri maso kandi ko abaturage bakwiye gukomeza kugira uruhare mu gukumira iyi ndwara binyuze mu kwirinda kwegera abantu bafite ibimenyetso bikekwa ndetse no gutanga amakuru igihe hari uketsweho uburwayi.
Yagize ati: “Nta murwayi wa Ebola uri mu Rwanda kugeza ubu, ariko kubera ko icyorezo kiri mu karere, twashyizeho ingamba zikomeye zo kurinda abaturage.”
Mu ngamba zashyizweho harimo kugenzura abantu bose binjira mu gihugu banyuze ku mipaka, gukurikirana abakomoka cyangwa banyuze mu bice byugarijwe na Ebola, ndetse no gushyira mu kato bamwe mu bagenzi baba baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
MINISANTE kandi yasabye abaturage gukomeza kugira isuku, kwirinda gukora ku matembabuzi y’umuntu urwaye cyangwa wapfuye azize indwara itazwi, no kwihutira kugana kwa muganga igihe bagaragaje ibimenyetso birimo umuriro ukabije, gucika intege, kuruka cyangwa kuva amaraso.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rikomeje gutangaza ko icyorezo cya Ebola gihangayikishije cyane cyane Intara ya Ituri muri RDC, aho abantu benshi bamaze kwandura ndetse n’abamaze guhitanwa n’iyo ndwara bakomeje kwiyongera.
Abaturage b’u Rwanda bakomeje gusabwa gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima no kwirinda gukwirakwiza amakuru adafite gihamya ashobora guteza ubwoba mu baturage.










