Inama 5 zafasha abanyeshuri gukoresha internet n’ubwenge buhangano (AI) mu buryo bwizewe

Google isaba abanyeshuri, ababyeyi n’abarimu gukorera hamwe mu guteza imbere umutekano kuri internet

Mu gihe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) bugenda burushaho kwinjira mu buzima bwa buri munsi, Google yavuze ko abantu benshi batangiye kubukoresha cyane cyane mu kwiga, aho kubukoresha nk’uburyo bwo kwidagadura gusa.

Ibi byagarutsweho mu kwizihiza Safer Internet Day, umunsi ugamije gushishikariza abantu gukoresha internet mu buryo butekanye kandi bubafitiye akamaro.

Google ivuga ko urubyiruko, cyane cyane ingimbi n’abangavu, rugaragaza amatsiko menshi yo gukoresha AI n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu masomo no guteza imbere impano zabo. Icyakora, rukeneye ubufasha bw’ababyeyi n’abarimu kugira ngo rubikoreshe neza kandi mu mutekano.

1. Gushyiraho imipaka hagati yo gukoresha internet n’ibindi bikorwa

Google ivuga ko kumenya igihe cyo gukoresha internet n’igihe cyo kuyivaho ari kimwe mu bifasha abanyeshuri kwiga neza. Mu bikoresho byayo harimo:

  • -SafeSearch, ifasha kurinda abana kubona ibintu bidakwiriye
  • Family Link, ifasha ababyeyi kugenzura igihe abana bamara kuri telefoni, porogaramu bakoresha, ibyo bashobora kureba ndetse n’igenamiterere ry’umutekano
  • School Time, igabanya ibintu bishobora kurangaza umunyeshuri mu gihe ari kwiga cyangwa gukora umukoro.

Google ivuga ko ibi bifasha abana kubona umwanya uhagije wo kwiga, kuruhuka no gukora ibindi bikorwa bitari kuri internet.

2. Gutoza abanyeshuri gutekereza no gusesengura amakuru, aho kwemera ibisubizo byose bya AI

Google ivuga ko AI idakwiye gukoreshwa nk’igikoresho gitanga ibisubizo gusa, ahubwo ikwiye gufasha abanyeshuri gutekereza no gukemura ibibazo.

Ni muri urwo rwego yashyizeho uburyo bwa Guided Learning muri Gemini, bufasha abanyeshuri gukemura ikibazo intambwe ku yindi aho kubaha igisubizo ako kanya.

Google ivuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko hafi 75% by’abakoresha AI bayikoresha mu rwego rw’uburezi, kandi abarimu benshi bemera ko ishobora kuzamura ireme ry’uburezi iyo ikoreshejwe neza.

3. Kwigisha urubyiruko kumenya amakuru yizewe no gutahura ibyakozwe na AI

Kubera ko amafoto, amajwi n’amashusho bikozwe na AI byiyongera, Google isaba urubyiruko kwiga uburyo bwo kugenzura inkomoko y’amakuru.

Yatanze urugero rw’uburyo bwa SIFT, busaba umuntu:

  • Guhagarara mbere yo kwemera amakuru (Stop)
  • Gusesengura inkomoko yayo (Investigate the source)
  • Gushaka andi makuru ayemeza (Find better coverage)
  • Gukurikirana aho ayo makuru yaturutse (Trace claims)

Google kandi ifite uburyo bwa About this Image, busobanura inkomoko y’ifoto, ndetse na SynthID, igaragaza niba ifoto, amajwi cyangwa amashusho byarakozwe hakoreshejwe AI.

4. Ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu mibereho y’abana kuri internet

Google ivuga ko umutekano w’abana kuri internet utagerwaho n’ikoranabuhanga gusa, ahubwo usaba uruhare rw’ababyeyi.

Ababyeyi basabwa:

  • Kumenya porogaramu abana bakoresha
  • Kuganira na bo ku mategeko yo gukoresha internet
  • Kubafasha gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bubafitiye akamaro.

Google yashyizeho YouTube Supervised Accounts, ifasha ababyeyi kumenya ibikorwa by’abana babo kuri YouTube, harimo amashusho bashyiraho, ibyo bakurikira n’ibitekerezo bandika.

Yanatangaje ko yashyizeho amabwiriza mashya agamije gufasha urubyiruko kubona ibintu bifite ireme kandi bihuje n’imyaka yabo.

5. Gutoza urubyiruko imyitwarire myiza kuri internet

Google ivuga ko gukoresha internet bisaba uburere nk’ubwo umuntu agaragaza mu buzima busanzwe.

Ibi ni ingenzi cyane mu gihe ihohoterwa rikorerwa kuri internet (Cyberbullying) rikomeje kwiyongera, cyane cyane mu rubyiruko.

Google yashyizeho gahunda ya Be Internet Awesome, itanga ibikoresho bifasha abarimu n’ababyeyi kwigisha abana:

  • Gukoresha internet mu bwenge,- Kwirinda uburiganya,
  • Kubaha abandi,
  • No gufata ibyemezo byiza igihe bakoresha ikoranabuhanga.

“Kubaka internet itekanye ni inshingano za buri wese”

Umuyobozi wa Google muri Afurika y’Epfo, Kabelo Makwane, yavuze ko urubyiruko rugaragaza ubushake bwinshi bwo gukoresha AI mu kwiga no guhanga udushya, ariko ko rugomba no guhabwa ubumenyi bwo kuyikoresha neza.

Yagize ati: “Gufasha urubyiruko gukoresha internet mu mutekano si ukubarinda gusa ibyo babona cyangwa bakora, ahubwo ni ukububakira icyizere n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo byiza, kubaza ibibazo no gukomeza kwiga.”

Yongeyeho ko Safer Internet Day yibutsa ko kubaka internet itekanye kandi ifitiye akamaro abazayikoresha mu gihe kizaza ari inshingano zisangiwe n’inzego za leta, ibigo by’ikoranabuhanga, abarimu, ababyeyi ndetse n’abana ubwabo.

Mu gihe AI n’ikoranabuhanga bikomeje guhindura uburyo abantu biga, Google ishimangira ko umutekano kuri internet ugomba kujyana n’ubumenyi bwo kuyikoresha.

Gushyiraho amategeko yo gukoresha internet, kwigisha urubyiruko gutekereza ku makuru rubona, kugenzura inkomoko yayo no kugira uruhare kw’ababyeyi ni bimwe mu bizafasha kubaka abakoresha internet bafite ubumenyi, umutekano n’ubushobozi bwo gukoresha AI mu buryo bubafitiye akamaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *