Abahinzi ba tangawizi i Rusizi bahangayikishijwe no kubura isoko

Abahinzi ba tangawizi bo mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko bahuye n’ibihombo bikomeye nyuma yo kubura isoko ry’umusaruro wabo, ku buryo bamwe bahisemo kuwusiga mu mirima kubera ko abaguzi batakiboneka. Aba bahinzi bavuga ko iki kibazo cyafashe intera mu 2026, kandi ko cyabatunguye kuko mu myaka yashize bari basanzwe babona abaguzi ndetse…

Soma inkuru yose

Leta Igiye Guhana Abahinzi Bahinga Binyuranyije n’Amategeko

Mu rwego rwo kurushaho kurengera ubutaka no kongera umusaruro w’ubuhinzi, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho itegeko rishya riteganya ibihano ku bahinzi batubahiriza amabwiriza agenga ubuhinzi. Iri tegeko rigamije gukumira ibikorwa byangiza ubutaka no guteza imbere ubuhinzi burambye buzafasha igihugu kugera ku ntego zacyo z’umutekano w’ibiribwa. Abayobozi bagaragaza ko uburyo bwo guhinga budakurikije amategeko butagira ingaruka ku…

Soma inkuru yose

Ishoramari mu Buhinzi Riracyari Rito, BRD Isaba Kongera Inkunga Ihabwa Abahinzi

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko hakiri amahirwe menshi yo kongera ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ishimangira ko gukomeza gufasha amabanki kugabanya ibyago byo gutanga inguzanyo bizafasha abahinzi n’aborozi kubona igishoro bakeneye. Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyibanze ku buryo bwo korohereza urwego rw’ubuhinzi kubona serivisi z’imari, aho hagaragajwe ko nubwo hari intambwe imaze guterwa,…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Bamwe mu baturage babangamiwe n’ibihombo baterwa n’inyamaswa zo muri Pariki ya Nyungwe.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Rangiro, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibihombo baterwa n’inyamaswa ziva muri pariki ya Nyungwe mu masaha y’ijoro n’igitondo zikabangiriza imyaka. Aba baturage by’umwihariko abo mu tugari twa Banda na Gakenke, bavuga ko uko iminsi ishira ari ko inyamaswa ziva muri pariki ziyongera, zikabangiriza ibyakabatungiye imiryango, bikanishyurira abana…

Soma inkuru yose

Inteko Ishinga Amategeko yatangiye ingendo zo kugenzura umusaruro w’ubuhinzi

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yatangaje ko igiye kohereza Abadepite mu ngendo z’akazi mu gihugu hose hagamijwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guteza imbere ubuhinzi, by’umwihariko kongera umusaruro w’ibiribwa n’ibihingwa ngengabukungu. Izi ngendo zizatangira ku itariki ya 28 Gicurasi 2026 kugeza ku ya 4 Kamena 2026 mu turere twose tw’igihugu, hanyuma zikomereze…

Soma inkuru yose

“Ikintu cyagutunze ntushobora kukireka” – Alice Mukankwiro yavuze uko ubuvumvu bwahinduye ubuzima bwe

Mu gihe hari bamwe bafata ubworozi bw’inzuki nk’umwuga woroheje cyangwa ukorerwa mu rwego rwo kwishakira ubuki bwo mu rugo, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko ubuvumvu bwabahinduriye ubuzima ndetse bubafasha kubona amafaranga abafasha kwiteza imbere. Mu Murenge wa Muhororo, Koperative Terimberemuvumvu ni imwe mu makoperative amaze kwagura ibikorwa by’ubuvumvu, aho abaturage…

Soma inkuru yose

BRD yegereje abaturage inguzanyo zihendutse binyuze muri SACCO zo hirya no hino mu gihugu

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD PLC, yatangije gahunda nshya igamije kwegereza abaturage serivisi z’imari binyuze muri za SACCO zo ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo gufasha cyane cyane abahinzi, aborozi n’urubyiruko kubona inguzanyo zoroshye kandi zihendutse. Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe ku bufatanye na Ishema SACCO, ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 180. Harimo inguzanyo…

Soma inkuru yose

Uko Ikoranabuhanga Riri Guhindura Ubuhinzi mu Rwanda

Ubuhinzi n’ ingenzi mu bukungu bw’u Rwanda, kuko rutunze benshi mu baturage, cyane cyane abatuye mu byaro. Mu myaka ishize, ikoranabuhanga ryatangiye kugera mu buhinzi, rikaba rifasha mu gukemura ibibazo byabaye karande no guteza imbere umusaruro. Ikoranabuhanga ryahinduye uburyo bwo gukora ubuhinzi mu buryo butandukanye, ryongereye umusaruro, rigabanya ibihombo, kandi rinafasha abahinzi kubona amasoko. Tugiye…

Soma inkuru yose