Abacuruzi basabwe kutazamura ibiciro bitwaje izamuka ry’igiciro cya lisansi

Abacuruzi basabwe kutazamura ibiciro bitwaje izamuka ry’igiciro cya lisansi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasabye abacuruzi bo mu Rwanda kutazamura ibiciro by’ibicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bitwaje izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Tariki ya 16 Mata, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwazamuye igiciro cya litiro ya lisansi, kigera ku 2938 Frw kivuye ku 2303 Frw, icya mazutu cyo kiguma ku 2205 Frw yari asanzweho kuva tariki ya 3 Mata 2026.

Ibi biciro byazamuwe bitewe n’intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati kuva muri Gashyantare 2026, yakomye mu nkokora ingendo z’ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli bunyura mu muyoboro wa Hormuz.

Iyi ntambara yatumye ibiciro bya lisansi na mazutu ku isoko mpuzamahanga bizamuka, kuko akagunguru kabyo kagurwaga Amadolari abarirwa muri 70 karenze Amadolari 100, nubwo byongeye kumanuka ho gato ubwo hatangazwaga agahenge.

Mu kiganiro na Radio/TV 10 cyabaye kuri uyu wa 21 Mata, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Antoine Marie Kajangwe, yasobanuye ko impamvu igiciro cya mazutu kitongeye kuzamurwa mu Rwanda ari uko Leta ishaka korohereza abaturage kuko ari yo ikoreshwa cyane.

Kajangwe yagaragaje ko imodoka nyinshi zifashishwa mu bwikorezi mu Rwanda zikoresha mazutu, bityo ko nta mpamvu abacuruzi bafite yo kuzamurira ibiciro ibicuruzwa bikomoka mu gihugu nk’ibirayi, ibishyimbo, ibigori, imyumbati n’imboga.

Yasobanuye ko mu bihe nk’ibi, inzego zitandukanye zikora ubugenzuzi hirya no hino mu masoko kugira ngo zirebe niba abacuruzi batari kuzamura ibiciro bitwaje impinduka zabayeho mu biciro by’ibikomoka kuri peteroli, bakaba bashobora no kubihanirwa.

Yagize ati “Ubugenzuzi tuba tunakora buba ari ubwo kureba, ‘Ese nk’uyu mufuka w’umuceri niba waguraga ibihumbi 20 Frw’, ni urugero, ukaba wawushyize ku bihumbi 35 Frw, icyo gihe ntibyumvikana. Aho ngaho natwe nka Leta tuba dufite ingamba, ububasha bwo guhana umuntu uba wazamuye ibiciro ku kigero kitumvikana.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje abaturage ko igihe intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati izarangirira kitazwi, bityo ko bakwiye gukoresha neza ubushobozi bafite mu rwego rwo kwirinda ko ubukungu bwabo bwahungabana.

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *