Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko guteza imbere amashuri ya tekiniki n’ay’imyuga bikomeje gushyirwa imbere, mu rwego rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ubumenyingiro.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri Rwanda Polytechnic, wabaye ku nshuro ya cyenda ku wa 14 Gicurasi 2026.
Abanyeahuri basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe
Muri uwo muhango, abanyeshuri 3553 barangije amasomo yabo mu mashami atandukanye ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, basabwe gukoresha ubumenyi bahawe mu guhanga ibisubizo by’ibibazo biri muri sosiyete no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko igihugu gikeneye urubyiruko rufite ubumenyi bufatika, rushobora guteza imbere inganda, ibikorwa remezo ndetse no guhanga imirimo mishya. Yashimangiye ko gahunda y’Igihugu ya Vision 2050 ishingiye cyane ku rubyiruko rufite ubumenyi ngiro, bityo amashuri ya tekiniki akaba afite uruhare rukomeye mu rugendo rw’iterambere u Rwanda rwihaye.
Ati: “Turifuza urubyiruko rushoboye guhanga udushya, gukora kinyamwuga no gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete. Amashuri ya tekiniki ni imwe mu nkingi zikomeye zizadufasha kugera ku iterambere rirambye.”
Yanavuze ko Guverinoma izakomeza kongerera ubushobozi amashuri ya tekiniki n’imyuga, haba mu bikoresho, abarimu ndetse n’ubufatanye n’inganda, kugira ngo abanyeshuri bahabwe ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Abanyeshuri batangiye bafite amahirwe yo guhindura igihugu
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Sylvie Mucyo, yavuze ko abanyeshuri barangije bafite amahirwe yo guhindura igihugu binyuze mu bumenyi bahawe. Yabibukije ko isi iri kugenda ihinduka byihuse kubera ikoranabuhanga, bityo ko bakwiye gukomeza kwiyungura ubumenyi no guhanga ibishya kugira ngo bahangane ku rwego mpuzamahanga.
Abarangije amasomo bavuze ko niteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize

Mu izina ry’abarangije amasomo, Dushimimana Marc yavuze ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize, bakagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere igihugu. Yagaragaje ko benshi muri bo bafite imishinga y’udushya n’ibitekerezo bishobora gutanga ibisubizo mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubwubatsi n’inganda.

Abitabiriye uwo muhango bagaragaje ko amashuri ya tekiniki n’imyuga akomeje gutanga icyizere ku rubyiruko, cyane cyane mu gihe isoko ry’umurimo rikomeje gukenera abantu bafite ubumenyi ngiro kurusha abarangiza bafite amasomo y’inyandiko gusa.
Src: IGIHE




