Akamaro ko Kunywa Amazi Mu Buzima bwa Buri Munsi.

Amazi: Inkingi y’Ubuzima bwa Muntu.

Amazi ni kimwe mu bintu by’ingenzi umubiri w’umuntu ukenera kugira ngo ukore neza buri munsi. Abahanga mu buzima bagaragaza ko umubiri w’umuntu ugizwe n’amazi ku kigero kiri hagati ya 50% na 70%, bitewe n’imyaka, igitsina ndetse n’imiterere y’umubiri. Ibi bivuze ko amazi afite uruhare runini mu mikorere y’ingingo zose z’umubiri harimo ubwonko, umutima, impyiko ndetse n’uruhu.

Raporo zitandukanye zashyizwe ahagaragara n’ikorwa ry’ubushakashatsi bw’abaganga n’inzobere mu mirire zigaragaza ko kunywa amazi ahagije bishobora gufasha umuntu kugira ubuzima bwiza no kwirinda indwara zimwe na zimwe ziterwa no kubura amazi mu mubiri.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization, rigaragaza ko kunywa amazi meza kandi ahagije ari imwe mu nkingi zifasha kurinda ubuzima bw’abantu no kugabanya indwara ziterwa n’isuku nke cyangwa umwuma.

OMS ivuga ko umuntu ukuze akwiye kunywa amazi ku rugero ruhagije buri munsi, cyane cyane mu bihe by’izuba cyangwa igihe yakoze ibikorwa byinshi bisaba ingufu. Raporo z’uyu muryango zigaragaza kandi ko kubura amazi mu mubiri bishobora gutera umunaniro, kugabanuka kw’imikorere y’ubwonko ndetse no kugira ikibazo cy’impyiko.

Amazi Afasha Umubiri Gukora Neza.

Ubushakashatsi bwakorewe muri za kaminuza zitandukanye ku isi bwerekanye ko kubura amazi make mu mubiri bishobora kugabanya ubushobozi bwo gutekereza no kwibanda ku kazi. Iyo umuntu anywa amazi ahagije, ubwonko bukora neza kandi umuntu akumva afite imbaraga.Abahanga bavuga ko n’umwuma muto ushobora gutera umutwe, umunaniro ndetse no kudatekereza neza.

Amazi ni ingenzi mu gikorwa cyo gusya no gutunganya ibiryo mu mubiri. Afasha igifu n’amara gukora neza kandi akagabanya ikibazo cyo impatwe.Abantu banywa amazi make bakunze kugira ikibazo cyo kutarya neza cyangwa kugorwa n’igogora.

Amazi agira uruhare mu gutuma uruhu rugumana ubuhehere no kugaragara neza. Nubwo kunywa amazi bidakuraho ibibazo byose by’uruhu, abaganga bagaragaza ko amazi afasha uruhu kutuma rwuma cyane no gufasha umubiri kwisukura imbere.

Amazi n’Imyitozo Ngororamubiri.

Iyo umuntu yakoze imyitozo ngororamubiri cyangwa ibikorwa bisaba imbaraga nyinshi, umubiri utakaza amazi menshi binyuze mu icyuya. Kunywa amazi mbere, hagati na nyuma y’imyitozo bifasha umubiri gusubirana imbaraga no kuringaniza ubushyuhe.

Abatoza n’abaganga b’imikino bagaragaza ko kubura amazi bishobora gutera umunaniro ukabije, kuribwa imikaya ndetse rimwe na rimwe umuntu akaba yanagira ikibazo cyo kuzahazwa n’ubushyuhe.

Ni Ayahe Mazi Umuntu Akwiye Kunywa?

Inzobere mu buzima zisaba abantu kunywa amazi meza kandi asukuye. Mu bice byinshi by’isi, harimo n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ikibazo cy’amazi mabi gikomeje guteza indwara zirimo impiswi, tifoyide na kolera.

OMS n’indi miryango mpuzamahanga ikomeje gushishikariza ibihugu gushora imari mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage, kuko bifatwa nk’uburenganzira bwa muntu kandi bikagira uruhare mu kurinda ubuzima.

Ese Umuntu Akwiye Kunywa Amazi Angana Ate?

Nta gipimo kimwe gihuriweho n’abantu bose kuko biterwa n’imyaka, ubushyuhe bw’aho umuntu atuye, uburemere bwe ndetse n’imirimo akora. Gusa, abaganga benshi bagaragaza ko umuntu mukuru ashobora kunywa nibura litiro hagati ya 1.5 na 3 ku munsi, bitewe n’imiterere y’umubiri.

Banavuga ko umuntu adakwiye gutegereza kugira inyota kugira ngo anywe amazi, kuko rimwe na rimwe inyota iba ari ikimenyetso cy’uko umubiri watangiye kubura amazi; Mu gihe abantu benshi bibanda ku mirire no gukora imyitozo ngororamubiri, abahanga bagaragaza ko kunywa amazi ahagije na byo ari imwe mu nkingi z’ubuzima bwiza. Amazi afasha umubiri gukora neza, akarinda indwara zimwe na zimwe kandi agafasha umuntu kugira imbaraga no gutekereza neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *