Abakozi ba Trinity Metals biyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abakozi b’isosiyete Trinity Metals icukura amabuye y’agaciro mu kirombe cya Rutongo, kuwa 19 Kamena 2026 bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banaha icyubahiro abahoze ari abakozi b’iki kirombe bakoreraga REDEMI bazize Jenoside.

Muri iki gikorwa, abitabiriye bibukijwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare rwo kuyasigasira no kurwanya abayagoreka. Biyemeje gukomeza guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside, by’umwihariko binyuze mu kwigisha urubyiruko amateka nyayo y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Trinity Rutongo, Ngenzi Regis, yavuze ko iki gikorwa gifite akamaro kanini cyane kuko gifasha urubyiruko rwinshi rukorera iki kigo kwigira ku mateka no gufata inshingano zo kurinda ko Jenoside yakongera kubaho.

Yagaragaje kandi ko Trinity Metals ikomeza gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu bikorwa birimo kuboroza, kububakira, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza no kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma ya Jenoside, ashimangira ko ubumwe, ubutabera n’iterambere igihugu cyagezeho ari urugero rwiza ku Isi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwagaragaje ko urubyiruko rukwiye gukomeza kwigishwa amateka kugira ngo rubashe guhangana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga n’izindi nzira mu gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikirombe cya Rutongo ni kimwe mu birombe binini by’amabuye ya gasegereti (Tin) mu Rwanda, kikaba gikorera ku buso bwa hegitare 9.600 kandi kigatanga akazi ku bakozi bahoraho barenga 2.500.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *