Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse rumuca ihazabu ya 1.050.000 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’impanuka yahitanye umupolisi.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026 nyuma y’uko Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cyari cyafashwe mbere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha bine birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, guhunga nyuma yo gukora impanuka, kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol ndetse no kugira ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge nyuma y’uko iwe habonetse urumogi.
Ibi byaha byose byaturutse ku mpanuka yabaye mu rukerera rwa tariki 20 Ukuboza 2025 mu Karere ka Nyarugenge, yahitanye umupolisi wari mu kazi.
Urukiko rwavuze ko nubwo DJ Toxxyk yashoboraga gukatirwa imyaka ine n’amezi atandatu y’igifungo, rwagabanyije ibihano kubera ko yemeye ibyaha, agasaba imbabazi ndetse akaba atari yarigeze guhanwa mbere n’inkiko.
Mbere y’ubu bujurire, tariki 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwamukatiye gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw, icyemezo cyatumye afungurwa by’agateganyo.
Icyakora Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’iyo myanzuro, buvuga ko ibihano yari yahawe bitari bihagije ugereranyije n’uburemere bw’ibyaha yakoze ndetse n’ingaruka byagize zirimo gutakaza ubuzima bw’umupolisi wari mu kazi.
Mu rubanza rw’ubujurire, Ubushinjacyaha bwasabye ko DJ Toxxyk yakatirwa imyaka itanu y’igifungo n’ihazabu ya 2.210.000 Frw, buvuga ko ibihano bikwiye gutanga isomo ku bandi no kubahiriza amategeko.
Ku ruhande rwa DJ Toxxyk, yasabye urukiko kugumana icyemezo cy’urukiko rw’ibanze, agaragaza ko yicuza ibyo yakoze ndetse ko yemera amakosa yose yahamijwe.



