Dosiye ya Hahirwabasenga Thimotee uzwi ku izina rya Sky2 yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 14 Gicurasi 2026, nyuma y’uko yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye.
Umuvugizi wa Rwanda Investigation Bureau, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko dosiye y’uyu mugabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha nyuma y’iperereza.
Sky2 akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, ibyaha bivugwa ko byabaye ku wa 5 Gicurasi 2026.
Yafunzwe ku wa 11 Gicurasi 2026, aho bivugwa ko yakoreye urugomo umugore we basezeranye byemewe n’amategeko bikamuviramo ibikomere.
Ubu dosiye ye iri mu Bushinjacyaha, aho hategerejwe ko hakurikiraho indi myanzuro y’ubutabera.


