Uko wakemura ibibazo byo kurangiza vuba n’ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina

Abagabo benshi bahura n’ibibazo byo kurangiza vuba, kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa izindi mbogamizi zifitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere. Nubwo bishobora gutera ipfunwe no kugira ingaruka ku mubano w’abashakanye, abaganga bagaragaza ko byinshi muri ibi bibazo bishobora kuvurwa cyangwa kugabanywa iyo umuntu yisuzumishije hakiri kare. Kurangiza vuba, kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse…

Soma inkuru yose

Ibyo Buri Mugore Akwiye Kumenya ku Miterere n’Impinduka z’Igitsina Cye

Igitsina cy’umugore ni rumwe mu ngingo z’umubiri zikunze kuvugwaho byinshi, nyamara hakaba hakiri urujijo ku miterere yacyo n’uko gihinduka mu byiciro bitandukanye by’ubuzima. Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko ingano n’imiterere y’iki gice bitaguma uko bimeze, ahubwo bihinduka bitewe n’imikurire, imisemburo ndetse n’ibihe bitandukanye umubiri unyuramo. Nubwo abantu benshi bazi gusa igice kigaragara inyuma, igitsina cy’umugore…

Soma inkuru yose

Ese ni gihe ki igitsina cy’umugabo gishobora guhagarara gukura? Sobanukirwa!

Igitsina cy’umugabo ni kimwe mu bice by’umubiri bikunze kuvugwaho cyane, cyane cyane iyo bigeze ku ngano yacyo, imikurire yacyo ndetse n’uruhare kigira mu buzima bw’imyororokere no mu mibanire y’abashakanye. Mu mico myinshi, usanga hari imyizerere ivuga ko ubunini bw’igitsina bushobora kujyana n’imbaraga z’umugabo cyangwa ubushobozi bwe mu mibonano mpuzabitsina, nubwo si ko buri gihe biba…

Soma inkuru yose

Inama 8 z’isuku ku bagabo n’abagore mbere na nyuma y’imibonano mpuzabitsina

Isuku mu buzima bw’imibonano mpuzabitsina ni imwe mu ngingo zikunze kwirengagizwa n’abantu benshi, nyamara ifite uruhare runini mu kurinda indwara no kongera umutekano n’ihumure hagati y’abakundana. Abahanga mu by’imitekerereze n’imibonano mpuzabitsina bagaragaza ko isuku itari igikorwa gisanzwe gusa, ahubwo ari n’inkingi ikomeye y’ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina. Mu gihe hari abashobora gutinya kubiganiraho, abahanga bavuga ko nko…

Soma inkuru yose

Uko Ubugumba Bushobora Gukomeretsa Umutima Kurusha Uko Benshi Babitekereza

Ku bantu benshi bahanganye n’ikibazo cy’ubugumba, kubura umwana si byo byonyine bibatera agahinda. Ikibabaza kurushaho ni uko buri gihe batangira urugendo rushya bafite icyizere ko bazasama, ariko nyuma bakongera guhura n’inkuru ibaca intege. Iyo ibi bisubiwemo inshuro nyinshi, umutima ugenda unanirwa, ku buryo bamwe bagera aho batinya kongera kugira icyizere. Ni urugendo rurerure rurimo gutegereza,…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda: Abangavu basaga 23,000 baterwa inda buri mwaka

Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku buzima n’iterambere ry’urubyiruko mu Rwanda, aho imibare mishya igaragaza ko buri mwaka abarenga ibihumbi 23 baterwa inda, bingana n’abagera kuri 60 buri munsi. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, mu biganiro by’Ihuriro ry’Urubyiruko byateguwe…

Soma inkuru yose

Uburyo bwo gutera akabariro bushobora gushyira umugabo mu kaga ko kuvunika igitsina

Abantu benshi bumva ko kuvunika igitsina cy’umugabo ari ibintu bidashoboka cyangwa se bidakunze kubaho. Nyamara, abaganga n’abashakashatsi bagaragaza ko iki kibazo kibaho kandi gishobora guterwa n’impanuka iba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Iyo igitsina cy’umugabo kiri mu mwanya wo gufata umurego, kiba kirimo amaraso menshi atuma gikomera. Iyo habaye kugonga nabi, guhusha cyangwa kugonda igitsina mu…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi: Abagabo benshi bahangayikishwa n’ingano y’ibitsina byabo

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abahanga ku ndwara z’abagabo bwagaragaje ko umubare munini w’abagabo ku Isi bahura n’ikibazo cy’ihungabana n’ipfunwe bitewe n’ingano y’ibitsina byabo, nubwo benshi mu bagore babo baba banyuzwe n’imibonano mpuzabitsina bagirana. Ubwo bushakashatsi bwashyizwe hanze binyuze mu kinyamakuru mpuzamahanga cya Sexual Medicine, bwagaragaje ko hagati ya 45% na 68% by’abagabo bagira impungenge z’uko ibitsina…

Soma inkuru yose

Ibyafasha igitsina gore kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bigira uruhare mu mubano mwiza hagati y’abashakanye. Bityo iyo ubu bushake bugabanutse, bishobora gutera impungenge cyangwa kutumvikana hagati y’abakundana. Abahanga mu buzima bagaragaza ko kugabanuka k’ubushake ku bagore akenshi bidaterwa gusa n’impamvu z’umubiri, ahubwo ko bishobora guterwa n’ubuzima bwa buri munsi, imitekerereze cyangwa ibibazo byo mu muryango….

Soma inkuru yose

Sex toys” mu nzira zo gusimbura abantu mu buriri?

Isi irimo kwinjira mu gihe cy’impinduramatwara mu myumvire ku mibIsionano mpuzabitsina, aho ibikoresho byifashishwa mu gushimisha mu buryo bw’ibanga bizwi nka ‘sex toys’ biri kugenda byifashishwa na benshi, by’umwihariko urubyiruko, abagore n’abagabo batandukanye. Ntabwo naje gukangurira abantu kubikoresha munyumve neza, ahubwo ni uko akariho kavugwa! Ubusanzwe, ibi bikoresho byari bimenyerewe cyane mu bihugu byateye imbere…

Soma inkuru yose