Ubushake bukabije bw’imibonano mpuzabitsina ku mugore buterwa n’iki?

Ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buratandukana cyane hagati y’abantu, kandi bushobora guhinduka bitewe n’imyaka, imisemburo, ubuzima, imitekerereze, umubano n’uwo bashakanye ndetse n’ibindi bibazo umuntu aba arimo. Ku mugore, kugira ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina ntibivuze ko afite uburwayi. Umugore ashobora kugira ubushake bwinshi kurusha uko yari asanzwe abufite cyangwa kurusha uwo bashakanye, kandi ibyo…

Soma inkuru yose

Ingaruka zishobora guterwa no gukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro

Ibinini byo kuboneza urubyaro ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwirinda inda zitateganyijwe. Iyo bifashwe neza kandi ku gihe, bigira uruhare runini mu gukumira gusama. Usibye kuboneza urubyaro, hari ubwoko bwabyo bushobora no gukoreshwa mu kugenzura ibibazo bimwe na bimwe by’imihango, birimo imihango ibabaza, imihango iza mu buryo budasanzwe cyangwa kuva amaraso menshi mu gihe…

Soma inkuru yose

Wari uzi ko kutava amaraso ku nshuro ya mbere mugihe cy’imibonano mpuzabitsina bidashatse kuvuga ko umukobwa atari isugi?

Kuva amaraso ku nshuro ya mbere umuntu akoze imibonano mpuzabitsina ni ikibazo gikomeje kuvugisha benshi, cyane cyane bitewe n’imico n’imyumvire itandukanye usanga mu bihugu no mu miryango. Hari abacyumva ko umukobwa cyangwa umugore agomba kuva amaraso ku nshuro ya mbere akoze imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye, bakabona ko ayo maraso ari ikimenyetso cy’uko atigeze ayikora mbere….

Soma inkuru yose

Niba unywa itabi, ibi ni byo ugomba kumenya ku buzima bwawe

Kunywa itabi ni imwe mu ngeso zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu. Nubwo hari abaryanywa bavuga ko ribafasha kugabanya umunaniro cyangwa guhangana na stress, umwotsi waryo uba urimo imiti myinshi ishobora kwangiza ingingo zitandukanye z’umubiri. Itabi ririmo nikotine, ikinyabutabire gitera umuntu kurimenyeraho no kurigira ingeso igoye kureka. Umwotsi w’itabi kandi urimo ibindi binyabutabire byinshi…

Soma inkuru yose

Gukuna ku mugore cyangwa guca imyeyo: Ese kutabikora bigira icyo bihindura ku munezero w’umugabo?

Mu bice bitandukanye by’u Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika, hari umuco umaze igihe kirekire aho abakobwa n’abagore barambura buhoro buhoro ibice by’inyuma by’imyanya ndangagitsina, bikunze kwitwa gukuna. Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda bugaragaza ko kurambura labia minora byagiye bifatwa nk’umuco ugamije kugira uruhare mu munezero w’imibonano mpuzabitsina ku mugore no ku mugabo. Ariko…

Soma inkuru yose

Ibice by’umubiri umukobwa ashobora kwifuza ko umukunzi akoraho ariko akabura uko abimusaba

Akenshi iyo umuhungu n’umukobwa bari mu rukundo cyangwa bari guteretana, bamara igihe kinini bari kumwe, baganira kandi bagahana umwanya. Iyo bageze ku rwego rwo kumva bakundana cyane, kuba hafi y’umukunzi bishobora gutuma bagira ibyiyumvo bitandukanye. Mu gihe bari kuganira begeranye, bishobora kugera aho umwe yifuza ko mugenzi we amukoraho ahantu runaka, ariko akabura uko abimusaba…

Soma inkuru yose

Kuki abagabo bamwe bongera ubunini bw’igitsina? Dore ingaruka bishobora kubagiraho

Abagabo bamwe na bamwe baragenda bashaka uburyo bwo kongera ubunini bw’igitsina cyabo, cyane cyane bitewe n’uko bumva ko kitagaragara neza cyangwa ko bashaka kongera icyizere bafitiye umubiri wabo. Inkuru dukesha BBC yerekana ko hari abagabo bahisemo gukoresha uburyo butandukanye bwo kongera ubunini bw’igitsina, ariko abaganga bakomeje kuburira ko ubu buryo bushobora guteza ibibazo bikomeye iyo…

Soma inkuru yose

Kwikinisha kenshi: Ibintu 5 bishobora kubaho ku mubiri no ku mitekerereze yawe 

Kwikinisha ni kimwe mu bikorwa bijyanye n’imyororokere bikunze kuganirwaho cyane, ariko abantu benshi bakabikora cyangwa bakabitekerezaho batabasha kubiganiraho mu bwisanzure kubera ipfunwe cyangwa imyumvire itandukanye igihari. Abahanga mu buzima bavuga ko kwikinisha ubwabyo atari indwara, ariko iyo bihindutse ingeso ikabije cyangwa bigatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenzura imyitwarire ye, bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe…

Soma inkuru yose

Uko wakemura ibibazo byo kurangiza vuba n’ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina

Abagabo benshi bahura n’ibibazo byo kurangiza vuba, kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa izindi mbogamizi zifitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere. Nubwo bishobora gutera ipfunwe no kugira ingaruka ku mubano w’abashakanye, abaganga bagaragaza ko byinshi muri ibi bibazo bishobora kuvurwa cyangwa kugabanywa iyo umuntu yisuzumishije hakiri kare. Kurangiza vuba, kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse…

Soma inkuru yose

Ibyo Buri Mugore Akwiye Kumenya ku Miterere n’Impinduka z’Igitsina Cye

Igitsina cy’umugore ni rumwe mu ngingo z’umubiri zikunze kuvugwaho byinshi, nyamara hakaba hakiri urujijo ku miterere yacyo n’uko gihinduka mu byiciro bitandukanye by’ubuzima. Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko ingano n’imiterere y’iki gice bitaguma uko bimeze, ahubwo bihinduka bitewe n’imikurire, imisemburo ndetse n’ibihe bitandukanye umubiri unyuramo. Nubwo abantu benshi bazi gusa igice kigaragara inyuma, igitsina cy’umugore…

Soma inkuru yose

Ese ni gihe ki igitsina cy’umugabo gishobora guhagarara gukura? Sobanukirwa!

Igitsina cy’umugabo ni kimwe mu bice by’umubiri bikunze kuvugwaho cyane, cyane cyane iyo bigeze ku ngano yacyo, imikurire yacyo ndetse n’uruhare kigira mu buzima bw’imyororokere no mu mibanire y’abashakanye. Mu mico myinshi, usanga hari imyizerere ivuga ko ubunini bw’igitsina bushobora kujyana n’imbaraga z’umugabo cyangwa ubushobozi bwe mu mibonano mpuzabitsina, nubwo si ko buri gihe biba…

Soma inkuru yose

Inama 8 z’isuku ku bagabo n’abagore mbere na nyuma y’imibonano mpuzabitsina

Isuku mu buzima bw’imibonano mpuzabitsina ni imwe mu ngingo zikunze kwirengagizwa n’abantu benshi, nyamara ifite uruhare runini mu kurinda indwara no kongera umutekano n’ihumure hagati y’abakundana. Abahanga mu by’imitekerereze n’imibonano mpuzabitsina bagaragaza ko isuku itari igikorwa gisanzwe gusa, ahubwo ari n’inkingi ikomeye y’ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina. Mu gihe hari abashobora gutinya kubiganiraho, abahanga bavuga ko nko…

Soma inkuru yose

Uko Ubugumba Bushobora Gukomeretsa Umutima Kurusha Uko Benshi Babitekereza

Ku bantu benshi bahanganye n’ikibazo cy’ubugumba, kubura umwana si byo byonyine bibatera agahinda. Ikibabaza kurushaho ni uko buri gihe batangira urugendo rushya bafite icyizere ko bazasama, ariko nyuma bakongera guhura n’inkuru ibaca intege. Iyo ibi bisubiwemo inshuro nyinshi, umutima ugenda unanirwa, ku buryo bamwe bagera aho batinya kongera kugira icyizere. Ni urugendo rurerure rurimo gutegereza,…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda: Abangavu basaga 23,000 baterwa inda buri mwaka

Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku buzima n’iterambere ry’urubyiruko mu Rwanda, aho imibare mishya igaragaza ko buri mwaka abarenga ibihumbi 23 baterwa inda, bingana n’abagera kuri 60 buri munsi. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, mu biganiro by’Ihuriro ry’Urubyiruko byateguwe…

Soma inkuru yose

Uburyo bwo gutera akabariro bushobora gushyira umugabo mu kaga ko kuvunika igitsina

Abantu benshi bumva ko kuvunika igitsina cy’umugabo ari ibintu bidashoboka cyangwa se bidakunze kubaho. Nyamara, abaganga n’abashakashatsi bagaragaza ko iki kibazo kibaho kandi gishobora guterwa n’impanuka iba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Iyo igitsina cy’umugabo kiri mu mwanya wo gufata umurego, kiba kirimo amaraso menshi atuma gikomera. Iyo habaye kugonga nabi, guhusha cyangwa kugonda igitsina mu…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi: Abagabo benshi bahangayikishwa n’ingano y’ibitsina byabo

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abahanga ku ndwara z’abagabo bwagaragaje ko umubare munini w’abagabo ku Isi bahura n’ikibazo cy’ihungabana n’ipfunwe bitewe n’ingano y’ibitsina byabo, nubwo benshi mu bagore babo baba banyuzwe n’imibonano mpuzabitsina bagirana. Ubwo bushakashatsi bwashyizwe hanze binyuze mu kinyamakuru mpuzamahanga cya Sexual Medicine, bwagaragaje ko hagati ya 45% na 68% by’abagabo bagira impungenge z’uko ibitsina…

Soma inkuru yose

Ibyafasha igitsina gore kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bigira uruhare mu mubano mwiza hagati y’abashakanye. Bityo iyo ubu bushake bugabanutse, bishobora gutera impungenge cyangwa kutumvikana hagati y’abakundana. Abahanga mu buzima bagaragaza ko kugabanuka k’ubushake ku bagore akenshi bidaterwa gusa n’impamvu z’umubiri, ahubwo ko bishobora guterwa n’ubuzima bwa buri munsi, imitekerereze cyangwa ibibazo byo mu muryango….

Soma inkuru yose

Sex toys” mu nzira zo gusimbura abantu mu buriri?

Isi irimo kwinjira mu gihe cy’impinduramatwara mu myumvire ku mibIsionano mpuzabitsina, aho ibikoresho byifashishwa mu gushimisha mu buryo bw’ibanga bizwi nka ‘sex toys’ biri kugenda byifashishwa na benshi, by’umwihariko urubyiruko, abagore n’abagabo batandukanye. Ntabwo naje gukangurira abantu kubikoresha munyumve neza, ahubwo ni uko akariho kavugwa! Ubusanzwe, ibi bikoresho byari bimenyerewe cyane mu bihugu byateye imbere…

Soma inkuru yose