Amakuru mashya ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko Perezida Donald Trump yasubitse ibitero bya gisirikare byari biteganyijwe kugabwa kuri Iran, nyuma y’ibiganiro bikomeje hagati y’impande zombi.
Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, aho Trump yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusubika icyo gitero nyuma y’ubusabe bwatanzwe n’abayobozi bo mu bihugu byo mu Karere ka Gulf birimo Qatar, Saudi Arabia ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Trump yavuze ko hari icyizere cy’uko ikibazo kiri hagati ya Amerika na Iran cyakemuka binyuze mu nzira z’ibiganiro aho gukoresha intambara.
Ni nyuma y’uko Iran nayo itanze umushinga mushya w’amahoro uvugwaho kuba ushobora gutuma habaho ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane ku bijyanye na gahunda yayo ya nucléaire.
Nubwo ibitero byasubitswe, Perezida Trump yavuze ko igisirikare cya Amerika gikomeje kuba maso kandi cyiteguye kongera gufata ingamba zikomeye igihe ibiganiro byaba bidatanze umusaruro.
Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran umaze amezi menshi ukomeje gukaza umurego, ndetse ibikorwa bya gisirikare byagiye bibera mu Karere ka Middle East bikaba byarakomeje guteza impungenge ku mutekano mpuzamahanga.
Gusubika ibi bitero bishobora hutuma umwuka mwiza ugaruka, ariko mu gihe hatabayeho kumvikana isi umutekano urakomeza ube muke cyane cyane ko ubukungu bukomeza gukomwa mu nkokora.










