Umusaza witwa Ntawugashira Protais, wari ufite imyaka 67, yapfuye mu buryo butunguranye nyuma yo kugwa hasi ubwo yari arimo kubumba amatafari mu Karere ka Rutsiro.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rukondo, Akagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, ku wa 11 Nyakanga 2026, aho nyakwigendera yari ari mu mirimo isanzwe yo kubumba amatafari mbere y’uko agwa hasi agahita yitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko uru rupfu rwatunguye ubuyobozi n’abaturage, kuko nubwo nyakwigendera yari amaze iminsi arwaye inkorora, yari yarageze kwa muganga kandi byagaragaraga ko ubuzima bwe buri kugenda bumera neza.
Yagize ati: “Ni urupfu rutunguranye. Mu minsi ishize yari yarwaye inkorora ajya kwa muganga, ndetse twabonaga ameze neza. Twatunguwe no kumva ko yaguye aho yari ari kubumba amatafari agahita apfa.”
Nyuma y’icyo gikorwa, umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma riteganywa n’amategeko, mbere y’uko ushyingurwa.
Ubuyobozi bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera ndetse busaba abaturage kwihutira kugana abaganga igihe bagize ibibazo by’ubuzima, no kwitwararika mu gihe bakora imirimo ibasaba imbaraga cyane cyane ku bantu bageze mu zabukuru.










