Nyamagabe: Inzego z’Ubuyobozi n’Umutekano Zasabye Abaturage Gufatanya Mu Kurwanya Ibyaha

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bufatanyije n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, bwakanguriye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha, kubungabunga ibidukikije no gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’iterambere. Ubu bukangurambaga bwari buyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, wari kumwe n’abayobozi b’Ingabo na Polisi,…

Soma inkuru yose

Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kugira uruhare mu kwirinda no gukumira ibyaha. Mu Karere ka Ruhango, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abakoresha umuhanda basobanuriwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano. Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP B. Kagenza, yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara cyane mu rubyiruko birimo ikoreshwa…

Soma inkuru yose

Kamonyi: Polisi yakanguriye abaturage gufata iya mbere mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha, isaba abaturage gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano no gutanga amakuru ku gihe. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 10 Kamena 2026, guhera saa munani z’amanywa, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Umurenge…

Soma inkuru yose

Nyaruguru na Huye: Abagabo bane bafatiwe mu bujura bw’inka zirindwi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, ikomeje ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, aho amakuru atangwa n’abaturage akomeje kugira uruhare rukomeye mu gufata abakekwaho ibikorwa by’ubujura. Muri urwo rwego, abantu bane bakekwaho ubujura bw’amatungo bafatiwe mu bikorwa byo kwiba inka zirindwi mu Turere twa Nyaruguru na Huye. Amakuru…

Soma inkuru yose

Muhanga: Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye urubyiruko rw’abakorerabushake gukomeza kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano, ishimangira ko ari bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubaka igihugu gitekanye. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 05 Kamena 2026 mu bukangurambaga bwabereye kuri Muhanga Regional Stadium mu Karere ka Muhanga, bwahuje Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi…

Soma inkuru yose