Muhanga: Umugabo yafatanwe udupfunyika 2,213 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye n’abaturage, yafashe umugabo w’imyaka 40 ukekwaho gukwirakwiza urumogi, asanganwa udupfunyika 2,213 tw’urumogi. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, Umudugudu wa Nyabisindu, aho uyu mugabo yafatiwe iwe mu rugo. Amakuru y’ibanze agaragaza ko urwo…

Soma inkuru yose

Minisitiri Utumatwishima yaburiye urubyiruko rujya kuri kanyanga nyuma yo gukurwaho kw’ibyuma

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kutagira inzoga z’ibyuma ziri gukurwa ku isoko urwitwazo rwo gushaka izindi nzoga zishobora kwangiza ubuzima, cyane cyane kanyanga. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Dr. Utumatwishima yabigarutseho kuri uyu wa 24 Kanama 2026, ubwo yari mu Karere ka Gicumbi mu muhango wo gusoza inama y’urubyiruko…

Soma inkuru yose

Mugabowagahunde Maurice yaburiye urubyiruko kuvana amaboko mu mifuka rugakora

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye urubyiruko n’abandi bantu bafite ingeso yo kwiringira imikino y’amahirwe, ibisindisha n’ibiyobyabwenge kubivamo, bagashyira imbaraga mu gukora no kwiteza imbere. Ibi Guverineri Mugabowagahunde yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikagurisha ry’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru, ribera mu Karere ka Musanze. Iri murikagurisha ryatangiye…

Soma inkuru yose

Abaganga bavuga ko nta rugero rw’inzoga rwizewe ku buzima

Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, abaganga n’inzego z’ubuzima bakomeje kwibutsa abaturage ko nta rugero rw’inzoga rwemejwe nk’urutateza ingaruka ku buzima bw’umuntu. Nubwo bamwe bemeza ko kunywa inzoga nke bitateza ikibazo, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko inzoga zose, yaba divayi, biya (beer)cyangwa izindi nzoga gakondo, zishobora kugira ingaruka ku mubiri…

Soma inkuru yose

Minisitiri Uwimana yakebuye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge bikarwangiriza ahazaza harwo

Mu nama y’Igihugu y’Abana ya 18 yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi zibangamira ejo hazaza habo. Izi mpanuro yazihaye abana 567 bitabiriye iyi nama, abasaba gukomeza kugira inzozi no gukora cyane kugira ngo bazazigereho. Minisitiri Uwimana yavuze ko abana ari…

Soma inkuru yose

Abaturage bishimiye ikurwa ku isoko ry’‘ibyuma’, basaba ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rwakomeza

Nk’uko IGIHE yabitangaje, abaturage bo hirya no hino mu Rwanda bakomeje kwakira neza icyemezo cyo gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka “ibyuma”, bavuga ko zari zimaze imyaka ziteza ibibazo bikomeye birimo uburwayi, gusenya imiryango no gushyira ubuzima bw’urubyiruko mu kaga. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) gifunze…

Soma inkuru yose

Ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge gikomeje guhangayikisha Leta y’u Rwanda

Ikibazo cy’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bitujuje ubuziranenge gikomeje kuba kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego z’ubuyobozi mu Rwanda, nyuma y’uko hagaragaye abantu benshi bagize ibibazo by’ubuzima ndetse n’abapfuye bazize kubinywa. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko bitangaje kubona bamwe mu baturage bagikomeza kunywa inzoga zizwiho kuba zishobora guteza ibibazo, harimo n’izifite amazina ateye ubwoba nka “Dundubwonko”….

Soma inkuru yose

Icyo urumogi rukora mu bwonko iyo rukoreshejwe kenshi

Abantu benshi bakoresha urumogi buri munsi bavuga ko rutakibatera kumva basinze nk’uko byabagendekeraga mbere. Ahubwo bavuga ko barukoresha kugira ngo bumve “bameze nk’ibisanzwe.” Mu gihe benshi bafataga ibi nk’ikimenyetso cy’uko umubiri wamaze kurumenyera (tolerance), ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hari ikindi kiba cyarabaye: ubwonko buba bwaramaze kwihindura kugira ngo bujyane n’ikoreshwa rya buri munsi ry’urumogi. Ibi…

Soma inkuru yose

Burera: Umusore yafashwe atwaye ibilo 100 by’urumogi agerageza gutanga ruswa

Polisi ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi umusore ukekwaho gutwara ibiyobyabwenge byinshi by’urumogi, ndetse akagerageza gutanga ruswa ku bapolisi bari bamufashe kugira ngo arekurwe. Uyu musore yafashwe mu rukerera rwo ku itariki ya 24 Kamena 2026, mu Murenge wa Bungwe, Akagari ka Tumba, mu Mudugudu wa Mubuga. Yari atwaye moto ipakiye ibiro 100…

Soma inkuru yose

Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kugira uruhare mu kwirinda no gukumira ibyaha. Mu Karere ka Ruhango, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abakoresha umuhanda basobanuriwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano. Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP B. Kagenza, yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara cyane mu rubyiruko birimo ikoreshwa…

Soma inkuru yose

URUBYIRUKO MU MUTEGO W’IBIYOBYABWENGE: INZOZI N’EJO HAZAZA BIRI KUZIMIRA BUCECE

Urubyiruko ni rwo mbaraga igihugu cyubakiraho ejo hazaza. Ni rwo rutegerezwaho kuzamura ubukungu, guteza imbere ikoranabuhanga no gutanga ibisubizo ku bibazo igihugu gihura na byo. Nyamara, mu gihe ari rwo rwagakomeje kuba isoko y’iterambere, hari ikibazo gikomeje kururya bucece ari cyo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Mu Rwanda, ibiyobyabwenge bikomeje kuba ikibazo gihangayikishije inzego z’ubuzima, iz’umutekano n’imiryango myinshi….

Soma inkuru yose