Kayonza: Abakora uburaya bavuga ko baburambiwe, basaba ubufasha bwo gutangira ubuzima bushya.

Bamwe mu bakora uburaya mu Karere ka Kayonza bavuga ko bamaze kurambirwa ubu buzima kubera ingaruka nyinshi bubakururira zirimo ihohoterwa, indwara, gutwara inda zitateganyijwe n’ubukene bukomeje kubabera imbogamizi yo kubuvamo. Mu buhamya bwabo, bavuga ko nubwo hari abinjiye muri ubu buzima kubera impamvu zitandukanye, bose bahuriza ku kuba butakibaha umusaruro kandi bubashyira mu kaga. Umwe…

Soma inkuru yose

Nyaruguru: Imiryango 16 yorojwe inka zihaka mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza

Imiryango 16 yo mu Karere ka Nyaruguru yorojwe inka zihaka mu gikorwa cyateguwe n’Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye n’umuryango Compassion International, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kwigira. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 09 Kamena 2026 mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cy’Umufatanyabikorwa n’Umujyanama, cyibanda ku gushimangira uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo bibangamiye…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Abaturage batewe impungenge n’umusanzu wa “EjoHeza” bavuga ko batabona muri sisitemu

Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karambi, hari abaturage bavuga ko batewe impungenge n’imikorere ya gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya “EjoHeza”, nyuma yo gutanga amafaranga y’umusanzu ariko ntibabone ubutumwa bubemeza ko amafaranga yabo yashyizwe muri sisitemu nk’uko bisanzwe bigenda ku banyamuryango b’iyi gahunda. Iki kibazo cyatumye bamwe mu baturage batangira kugira amakenga ku mikorere y’ikusanywa…

Soma inkuru yose

Kuki kugabanya amabere biri kurushaho kwamamara muri iki gihe?

Mu myaka ya vuba, kubagwa hagamijwe kugabanya amabere biri kugenda byamamara cyane mu bihugu bitandukanye ku isi, aho abagore benshi bavuga ko babiterwa n’impamvu z’ubuzima bw’umubiri n’ubwo mu mutwe. Nubwo bamwe bakibifata nk’igikorwa cyo kwihindura ubwiza, abaganga n’ababikoze bavuga ko akenshi bikorwa kugira ngo bigabanye ububabare bw’umugongo, amajosi n’ibitugu, ndetse bifashe umuntu kwisanzura no kwiyakira…

Soma inkuru yose

Uko kugenda n’amaguru bifasha umuntu guhorana akanyamuneza

Mu buzima bwa buri munsi, usanga abantu benshi baba bahugiye mu kazi, mu masomo n’izindi nshingano zitandukanye ku buryo bamwe bavuga ko batabona umwanya wo gukora siporo. Nyamara abaganga n’abashakashatsi mu by’ubuzima bagaragaza ko n’iminota mike yo kugenda n’amaguru ishobora kugira uruhare runini mu buzima bw’umuntu haba ku mubiri no mu mitekerereze. Ubushakashatsi butandukanye bwerekana…

Soma inkuru yose