Ibijumba: Isoko y’intungamubiri n’akamaro bifitiye umubiri
Ku bantu bageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, bashobora kuba bibuka izina “Ipomoea batatas”, ari ryo zina ry’ikimera cyera ibijumba. Ibijumba ni kimwe mu biribwa bikunze kuboneka mu Rwanda no mu bindi bice by’isi. Bigira amabara atandukanye, haba ku gishishwa cy’inyuma ndetse no ku mubiri w’ikijumba imbere. Ku gishishwa ushobora gusanga ibijumba bitukura, umuhondo…
