Impamvu Ibishyimbo Bikwiye Kugaragara Kuri Buri Meza: Intwaro Ikomeye Mu Kurinda Indwara

Mu gihe abantu benshi bahangayikishijwe n’indwara zidakira zirimo diyabete, indwara z’umutima ndetse n’umubyibuho ukabije, abahanga mu buzima bakomeje kugaragaza ko kimwe mu biribwa byoroshye kuboneka kandi bihendutse gishobora kugira uruhare runini mu kubirinda. Icyo kiribwa ni ibishyimbo.

Ibishyimbo abenshi barabitegura ku meza kenshi, ariko benshi ntibazi ko ari isoko ikomeye y’intungamubiri zifasha umubiri gukora neza no kwirinda indwara zitandukanye. Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko bikungahaye kuri poroteyine, fibre, vitamini n’imyunyu ngugu ifitiye umubiri akamaro.

Garama 200 z’ibishyimbo bihiye zirimo nibura garama 17 za poroteyine zifasha mu kubaka no gukomeza imitsi y’umubiri. Birimo kandi vitamini B1, Vitamini B9 (Folic Acid), Vitamini K1 ndetse n’imyunyu ngugu irimo ubutare (Iron), Potasiyumu, Fosifore, Umuringa na Manganese, byose bifasha ingingo zitandukanye z’umubiri gukora neza.

Kimwe mu by’ingenzi bituma ibishyimbo bihabwa agaciro ni ubushobozi bifite bwo kugenzura isukari mu maraso. Bitewe n’uko bikungahaye kuri fibre ndetse bikagira igipimo gito cy’isukari, bituma isukari yinjira mu maraso gahoro gahoro, bityo bikagabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

Si ibyo gusa kandi. Ibishyimbo bifasha no kurinda indwara z’umutima, kimwe mu bibazo bikomeje kwibasira abantu benshi ku isi. Fibre na potasiyumu bibamo bifasha kugabanya cholesterol mbi (LDL) no kuringaniza umuvuduko w’amaraso, ibintu bifasha umutima gukora neza no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zifata imiyoboro y’amaraso.

Ku ruhande rw’igogora, ibishyimbo bifasha amara gukora neza kubera fibres nyinshi bibamo. Izi fibres zirinda impatwe, zigafasha umubiri gusohora imyanda neza ndetse zigateza imbere ubuzima bw’urusobe rw’igogora. Hari n’ibinyabutabire birimo nka anthocyanins n’ibindi birwanya iyangirika ry’uturemangingo tw’umubiri.

Abahanga bavuga kandi ko kurya ibishyimbo bishobora gufasha abantu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Poroteyine na fibres bibamo bituma umuntu yumva ahaze igihe kirekire, bikagabanya kurya inshuro nyinshi no gufasha kugenzura ibiro.

Ikindi cy’ingenzi ni uko ibishyimbo bifasha mu kurwanya ikibazo cy’amaraso make. Ubutare bubamo bufasha umubiri gukora amaraso ahagije, mu gihe Folic Acid ifitiye akamaro gakomeye abagore batwite n’ikorwa ry’uturemangingo dushya mu mubiri.

Nubwo ibishyimbo bidashobora gusimbura imiti cyangwa kuvura indwara byonyine, inzobere mu mirire zigaragaza ko kubishyira mu mafunguro ya buri munsi biri mu buryo bworoshye kandi buhendutse bwo gufasha umubiri kugira ubuzima bwiza no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zidakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *