Ramjaane Joshua yavuze ko azasangiza amahanga amateka y’u Rwanda

Umunyarwenya Ramjaane Joshua Niyoyita yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi byamusigiye umukoro ukomeye wo gukoresha ijwi n’urubuga afite mu kumenyekanisha amateka y’u Rwanda, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye akorera ibikorwa byinshi. Mu ruzinduko yakoranye n’Umuhanzi Mico The Best, Umunyarwenya Clapton Kibonke ndetse n’itsinda ry’abafatanyabikorwa ba…

Soma inkuru yose

Abakekwaho Jenoside babiri bafatiwe mu Budage no muri Canada

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA) bwatangaje ko Innocent Sebagoyi na Laurent Nduwayezu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batawe muri yombi nyuma y’imyaka bihishahisha mu Budage no muri Canada. Sebagoyi yafashwe ku wa 1 Nyakanga 2026, mu gihe Nduwayezu yafashwe ku wa 22 Kamena 2026. NPPA yavuze ko Sebagoyi yafashwe hashingiwe ku…

Soma inkuru yose

U Rwanda Ntiruzaba Ingwate y’Abashaka kugoreka Amateka yarwo – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemera kuba ingwate y’abantu bashaka kugoreka amateka yarwo cyangwa kuyasobanura uko babyumva aho gushingira ku kuri, ibimenyetso n’amasomo igihugu cyakuye mu bihe bikomeye cyanyuzemo. Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu Intare Arena, aho we na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ndetse…

Soma inkuru yose

U Buholandi bwasabiye Eugène Ntambara igifungo cya burundu ku byaha bya Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Buholandi bwasabye Urukiko rwa La Haye gukatira Umunyarwanda Eugène Ntambara igifungo cya burundu, bumushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko IGIHE yabitangaje, Ntambara w’imyaka 66 yaburanishijwe nyuma y’iperereza ryamaze imyaka myinshi rikozwe n’inzego z’u Buholandi zishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga. Amakuru yatangajwe na IGIHE agaragaza ko Ntambara yahoze atuye muri Komini Mbazi…

Soma inkuru yose

Kabuga Félicien agiye gushyingurwa mu Bubiligi nyuma y’imyaka myinshi ari mu maboko y’ubutabera mpuzamahanga

Kabuga Félicien, umwe mu bantu bakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ategerejwe gushyingurwa mu Bubiligi nyuma y’urupfu rwe rwabereye mu Buholandi ku wa 16 Gicurasi 2026. Amakuru aturuka ku bantu bakurikiranira hafi iki kibazo agaragaza ko imyiteguro yo kumushyingura igeze kure, aho biteganyijwe ko umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma ushobora kubera mu…

Soma inkuru yose

Hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha kubika no kwibuka amazina y’abazize Jenoside

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha agaciro abazize ayo mahano, Aegis Trust yatangaje umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ugaragaza amazina y’abazize Jenoside mu buryo bwa 3D. Uyu mushinga wiswe: “Inkingi z’Amazina y’Abacu” wamuritswe ku wa 14 Gicurasi 2026, ukaba ugamije gufasha Abanyarwanda ndetse n’Isi yose gukomeza kwibuka abazize…

Soma inkuru yose