Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA) bwatangaje ko Innocent Sebagoyi na Laurent Nduwayezu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batawe muri yombi nyuma y’imyaka bihishahisha mu Budage no muri Canada. Sebagoyi yafashwe ku wa 1 Nyakanga 2026, mu gihe Nduwayezu yafashwe ku wa 22 Kamena 2026.
NPPA yavuze ko Sebagoyi yafashwe hashingiwe ku mpapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zatanzwe mu 2019. Yagize iti: “Akekwaho gukora Jenoside, kurimbura abantu nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse no gushishikariza mu buryo butaziguye gukora Jenoside.” Akekwaho kandi kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi barimo abari bahungiye ku Ishuri rya Muyange.
Nduwayezu we yafashwe hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe mu 2014. Akurikiranyweho ibyaha birimo Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside, umugambi wo kuyikora, kurimbura abantu nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Akekwaho kandi kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Rubavu.
NPPA yashimiye inzego z’ubutabera zo mu Budage na Canada ku bufatanye bwazo mu guta muri yombi aba bakekwaho Jenoside. Bwongeyeho ko n’ubwo hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, urugendo rwo gushakisha no kugeza abakekwaho ibyaha imbere y’ubutabera rugikomeje.










