NESA yatangiye ubugenzuzi ku mashuri arenga 600 akorera mu buryo butemewe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (NESA) cyatangije ubugenzuzi ku bigo by’amashuri birenga 600 byashinzwe n’abikorera ariko bikaba bikora bitarabona ibyangombwa bisabwa. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ubu bugenzuzi bukorerwa mu gihugu hose, hagamijwe kureba niba ibyo bigo byujuje ibisabwa kugira ngo bikomeze gutanga uburezi mu buryo bwemewe, butabangamira umutekano w’abanyeshuri ndetse n’ireme ry’uburezi. Umuyobozi w’Ishami…

Soma inkuru yose

Minisitiri Uwimana yakebuye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge bikarwangiriza ahazaza harwo

Mu nama y’Igihugu y’Abana ya 18 yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi zibangamira ejo hazaza habo. Izi mpanuro yazihaye abana 567 bitabiriye iyi nama, abasaba gukomeza kugira inzozi no gukora cyane kugira ngo bazazigereho. Minisitiri Uwimana yavuze ko abana ari…

Soma inkuru yose