Inyuma y’inkundura y’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ibya FDA Leta ibigarutseho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikorwa n’itangwa ry’ibyangombwa ku binyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge. Mu berekanywe harimo Prof Emile Bienvenu, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA. Abandi ni abakozi b’ibigo bya Leta bitandukanye, barimo 10 bakorera Rwanda FDA, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gisuzuma Ubuziranenge (RSB), ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa…

Soma inkuru yose

Kenya yatangaje ko inzoga zayo zaciwe mu Rwanda zujuje ubuziranenge

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko inzoga eshanu zo muri icyo gihugu zaciwe kugurishwa ku isoko ry’u Rwanda zari zujuje ubuziranenge, nyuma y’uko hagaragaye impungenge ku bipimo byazo. Nk’uko Ukweli Times yabitangaje, Kenya Bureau of Standards (KEBS) yatangaje ko inzoga eshanu zo muri Kenya ziherutse guhagarikwa mu Rwanda, zirimo: Kenya King Gin, Safari Gin, na Gilbey’s…

Soma inkuru yose

Iburasirazuba: Polisi yafashe abantu 43 bakekwaho guhisha inzoga zabujijwe ku isoko

Abantu 43 bo mu Ntara y’Iburasirazuba bafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gukomeza kubika no gucuruza inzoga zari zarakuwe ku isoko kubera kutujuje ubuziranenge. Nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza, aba bantu bafashwe mu gikorwa kimaze iminsi itatu kigamije gukura ku isoko ibinyobwa byagaragajwe nk’ibishobora guteza ibibazo ku buzima bw’ababinywa. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba,…

Soma inkuru yose

Amajyepfo: Litiro zirenga ibihumbi 31 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge zamenwe

Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, yakoze igikorwa cyo kumena ibinyobwa byafatiwe mu bihe bitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kanama 2026 kigamije gukumira ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, no guca…

Soma inkuru yose

Abaturage bishimiye ikurwa ku isoko ry’‘ibyuma’, basaba ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rwakomeza

Nk’uko IGIHE yabitangaje, abaturage bo hirya no hino mu Rwanda bakomeje kwakira neza icyemezo cyo gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka “ibyuma”, bavuga ko zari zimaze imyaka ziteza ibibazo bikomeye birimo uburwayi, gusenya imiryango no gushyira ubuzima bw’urubyiruko mu kaga. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) gifunze…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’ubuzima yasobanuye impamvu yihishe inyuma y’inkubiri yo gufunga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko isuzuma ryakozwe ku nzoga zimwe zitujuje ubuziranenge ryagaragaje ibintu biteye inkeke, birimo kuba hari izari zifite 90% bya alcool ndetse zikarimo n’ibinyabutabire by’uburozi nka methanol, bidakwiye kunyobwa na gato. Yabitangaje kuru uyu wa 3 Kanama 2026 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu cyagarukaga ku ngamba zafashwe zo kurwanya…

Soma inkuru yose