Umwimukira Amerika yohereje muri Uganda akanga, Liberia yemeye kumwakira

Yisangize abandi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zageze ku masezerano na Liberia yo kwakira Kilmar Abrego Garcia, Umunya-El Salvador ushinjwa kugira uruhare mu bucuruzi bw’abantu n’abimukira binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma y’uko yanze koherezwa muri Uganda.

Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yatangaje ko Abrego azoherezwa muri Liberia bitarenze tariki ya 31 Ukwakira 2025.

Uyu mugabo yigeze gufungirwa muri Leta ya Maryland, aho Umucamanza Paula Xinis yari yahagaritse by’agateganyo icyemezo cyo kumwohereza mu kindi gihugu, nyuma yo gutanga ikirego asaba kurekurwa no kuvurwa nk’uwagizweho akarengane.

Abrego yari yanze koherezwa muri Uganda, avuga ko afite ubwoba bwo kugirirwa nabi ndetse ko uburenganzira bwe bw’ibanze bushobora kutubahirizwa muri icyo gihugu. Icyakora, n’ubwo Liberia yemeye kumwakira, haracyari amakenga ko ashobora kongera kwanga koherezwa yo.

Liberia ibaye igihugu cya mbere muri Afurika cyemeye kwakira Abrego nyuma y’uko Amerika itabashije kumwohereza muri Uganda, Eswatini na Ghana.

Mbere y’ibi, Abrego yari yaroherejwe muri El Salvador yibeshyweho ko ari icyihebe, ariko nyuma Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rutegeka ko asubizwa muri Amerika muri Kamena 2025.

Ku wa 22 Kanama 2025, Abrego yarezwe mu rukiko ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bifasha abimukira kwinjira muri Amerika mu buryo butemewe.

Abanyamategeko be basabye ko yakoherezwa muri Costa Rica, aho bavuga ko cyiteguye kumwakira nk’impunzi, ndetse umuryango we ukabasha kumusura byoroshye, nk’uko byanditswe mu nyandiko Ambasade ya Costa Rica yagejeje kuri Amerika.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *