Amerika yaburiye abari muri Tanzania ku mvururu zakurikiye amatora

Yisangize abandi

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania yasohoye itangazo riburira Abanyamerika n’abandi baturage bari muri icyo gihugu, nyuma y’uko amatora ya Perezida n’Abadepite aranzwe n’imvururu, imyigaragambyo n’ihagarikwa rya internet mu gihugu hose.

Mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa Kane, Ambasade yavuze ko hari amakuru yemeza ko imyigaragambyo iri kubera ahantu hatandukanye, ikaba imaze guteza urugomo n’ifungwa ry’imihanda, harimo n’iyerekeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Julius Nyerere.

Yasabye abari muri Tanzania kwirinda imyigaragambyo no kutitabira amakoraniro rusange, ahubwo bagakomeza gukurikirana amakuru anyura mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu no kuba maso.

Aya matora yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025, agamije gutora Perezida, Abadepite n’abajyanama b’inzego z’ibanze. Perezida Samia Suluhu Hassan, uhagarariye ishyaka CCM, arimo gushaka manda ye ya mbere. Gusa amatora yabaye mu gihe ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, CHADEMA, ryakuwe ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza, mu gihe umuyobozi waryo Tundu Lissu yatawe muri yombi akekwaho ubugambanyi.

Mu mijyi minini nka Dar es Salaam, abaturage bagaragaje uburakari ku migendekere y’amatora, bituma habaho ibikorwa by’urugomo byatumye Leta ishyiraho amasaha ntarengwa yo gutaha, mu gihe internet nayo yahagaritswe ku kigero kinini mu gihugu hose.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *