Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abatunganya Ibikomoka ku Mpu mu Rwanda, Kigali Leather Cluster, bugaragaza ko kuva mu ntangiriro za 2024 impu zoherejwe mu mahanga zinjirije igihugu miliyari 11,7 Frw, mu gihe uru rwego rwari rumaze igihe rwaragize ibibazo by’igabanuka ry’agaciro k’impu.
Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayirese Jean D’amour, yavuze ko iri terambere ryatewe ahanini n’ingamba za Leta y’u Rwanda zafashwe mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’inganda n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku mpu.
Yagize ati:
“Twasanze ibintu byinshi byarangiritse nyuma y’uko amabwiriza yo mu 2015 yabuzaga kohereza impu hanze ya EAC, bituma abashoramari batakigura impu zo mu gihugu. Ariko nyuma y’ubuvugizi twakoze, mu Ukwakira 2024 iryo bwiriza rivanweho, twongera kubona isoko n’abaguzi benshi.”
Kuva ubwo, agaciro k’uruhu kazamutse cyane — aho ikilo cy’impu cyaguraga 100 Frw cyangwa 200 Frw mbere, ubu kigeze kuri 750 Frw.
Mbere ya 2014, impu zinjirizaga igihugu miliyari 4 Frw ku mwaka. Ariko hagati ya 2016 na 2019 ubwo amabwiriza yo muri EAC yari agikurikizwa, ubwinjirize bwagabanutse bukagera kuri miliyoni 63 Frw gusa.
Kamayirese yavuze ko mu 2024 gusa, impu z’inka 459.000 zoherejwe hanze zinjije miliyari 6,8 Frw, mu gihe impu z’ihene 3.219.840 zinjije miliyari 4,8 Frw.
Yashimiye Leta y’u Rwanda ku bufatanye bwayo mu gushyigikira abari muri uru rwego, binyuze mu gushyiraho Kigali Leather Cluster no gutegura uruganda rwa Bugesera Leather Industry, ruzajya rutunganya impu mu buryo bugezweho.
“Leta yakoze ibishoboka kugira ngo uruhu rwongere rugire agaciro. Ubu turi kubona abashoramari batandukanye bifuza gushora mu gutunganya impu no kongera agaciro kazo imbere mu gihugu,”
yasoje avuga.
Uru rwego rwitezweho gukomeza guteza imbere inganda z’ubukorikori n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku mpu, ndetse no kongerera igihugu amadovize avuye mu cyoherezwa hanze.























