Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yijeje Abaturarwanda ko ibibazo bigaragara mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze bigiye kuvugutirwa umuti, mu rwego rwo kwegereza ubuyobozi abaturage no kunoza imiyoborere ibafasha kwiteza imbere.
Ibi yabivugiye ku wa 2 Ugushyingo 2025, ubwo hasozwaga umwiherero w’abayobozi b’intara n’uturere wabereye ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, wari umaze iminsi ine. Uwo mwiherero wibanze ku miyoborere ishingiye ku muturage, igamije kumwegereza serivisi no kumufasha kurandura ubukene.
Minisitiri Habimana yavuze ko impinduka ziteganyijwe ziri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), cy’imyaka itanu, kigamije kugera ku cyerekezo Rwanda 2050.
Yagize ati:
“Kunoza serivisi bijyanye n’icyerekezo kigari igihugu cyacu gifite tugana muri 2050, ariko duhereye hafi mu gushyira mu bikorwa intego za NST2. Kwegereza ubuyobozi abaturage ni amahitamo igihugu cyacu cyakoze kugira ngo imiyoborere izane impinduka zigaragara.”
Minisitiri Habimana yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahisemo gushyira umuturage ku isonga, kugira ngo agire ijambo n’uruhare mu bimukorerwa, ari nabyo byagize uruhare mu byagezweho mu myaka 30 ishize.
Abayobozi basoje uyu mwiherero biyemeje gushyira imbaraga mu kunoza serivisi n’imiyoborere yegereye abaturage, by’umwihariko mu rwego rwo kurushaho kubasobanurira gahunda za Leta no kubaha amahirwe angana, cyane cyane abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.
Nyuma y’itangazwa ry’ubushakashatsi bwa Rwanda Governance Scorecard (RGS) bwakozwe na RGB bwerekanye ko guteza imbere imibereho myiza y’abaturage biri ku kigero cya 64,69%, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibyo bipimo bigiye kuzamurwa.
Yagize ati:
“Zimwe mu ngamba dukuye muri uyu mwiherero ni ukuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubategura kugira uruhare mu bikorwa bibagenewe, tunagaragaza akamaro bibafitiye.”
Mu ngamba zafatiwe muri uyu mwiherero harimo:
- Kunoza imitangire ya serivisi mu mucyo no ku bipimo bigaragara,
- Guhuza ibikorwa hagati y’inzego zose z’ubuyobozi,
- Kongera uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa no kubakorera ibisubizo biboneye,
- Kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro no kongera umubare w’abasora kugira ngo haboneke ubushobozi bwo gushyigikira ibikorwa bigenewe abaturage.























