Tanzania iragana he nyuma y’uko Suluhu arahiriye mu muhezo

Yisangize abandi

Tanzania, kimwe mu bihugu byigeze gufatwa nk’intangarugero mu bya demokarasi muri Afurika y’Iburasirazuba, iri mu bihe bikomeye nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025. Aya matora yavuyemo intsinzi ya Samia Suluhu Hassan, ariko akurikirwa n’imvururu n’imyigaragambyo yatumye igihugu gihindura isura ya politiki.

Tanzania ifite abaturage bagera kuri miliyoni 68 n’ubuso bwa kilometero kare 945.087, izwiho ibyiza nyaburanga nka Kilimanjaro na Serengeti. Ariko ubu si byo bivugwa cyane kuri cyo, ahubwo ni imigendekere y’amatora yavuzwemo kunyuranya n’amategeko, gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kubuza amashyaka amwe gukina ku mugaragaro.

Komisiyo y’amatora yatangaje ko Samia Suluhu yatsinze n’amajwi 98%, ariko arahira mu muhango wabereye mu kigo cya gisirikare i Dodoma, utitabiriwe n’abaturage, bikaba byafashwe nk’ikimenyetso cy’ubwoba cyangwa kutizerwa. Ibi byarushijeho gutuma havuka ibibazo by’imyigaragambyo y’amaraso menshi.

Abasesenguzi nka Patrick Lumumba na Mo Ibrahim banenze uko amatora yagenze, bavuga ko gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kugenzura ijwi ry’abaturage bitesha agaciro demokarasi. Suluhu we yavuze ko amatora yakozwe mu buryo bukurikije Itegeko Nshinga kandi asaba abaturage kwimakaza ubumwe n’amahoro.

Kugeza ubu, Tanzania iri mu bihe by’amakenga: bamwe bibaza niba ubuyobozi bwa Suluhu buzashobora gusana icyizere cyatakaye, abandi bakabona ko igihugu kiri mu murongo w’ubutegetsi bukandamiza. Nubwo Suluhu yahamagarira Abanya-Tanzania kwiyunga, ibikomere byasizwe n’amatora n’iperereza ririmo gufatwa nk’intwaro bya politiki bigaragaza ko urugendo rwo gusubiza igihugu mu mahoro ruzaba rurerure.

Ese ubuyobozi bushya buzashobora kongera kubaka ubumwe n’ituze, cyangwa Tanzania iraba yinjiriye mu gihe gishya cy’ubutegetsi bukomeye? Ibi ni byo Isi yose itegereje kubona.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *