Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orbán, yashinje Abanya-Ukraine gufatanya n’Ishyaka Tisza ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu kwiba no gushyira hanze amakuru y’abantu barenga 200.000 bo muri Hongrie.
Ayo makuru yashyizwe ku rubuga rwo muri Hongrie rwitwa LeakBase.la mu cyumweru gishize, akaba arimo amazina, nimero za telefone n’andi makuru bwite y’abaturage.
Ubuyobozi bwa Hongrie buvuga ko ayo makuru yaturutse muri porogaramu (application) y’Ishyaka Tisza yitwa TISZA Világ, aho yakusanywaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Minisitiri w’Intebe Orbán yavuze ko iki gikorwa ari “uguhungabanya umutekano w’igihugu” ndetse ashinja iryo shyaka kugira uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ayo makuru. Ati:
“Amakuru bwite y’abantu 200.000 yashyizwe kuri internet batabishaka. Dushingiye ku makuru dufite, ayo makuru yibwe yakusanyijwe n’Ishyaka rya Tisza.”
Yakomeje avuga ko hari ibimenyetso by’uko abantu bo muri Ukraine bafashije mu guhererekanya ayo makuru, anategeka ko hatangira iperereza ryimbitse.
Ku rundi ruhande, Péter Magyar, umuyobozi w’Ishyaka Tisza, yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko application yabo yinjiriwe n’aba-hackers bo mu mahanga bashobora kuba Abarusiya, ariko ntiyigeze atanga ibimenyetso bifatika bibigaragaza.











