Abashakashatsi basanze iturika ry’inyenyeri rishobora kugira ingaruka ku mibumbe harimo n’Isi

Yisangize abandi

Abahanga mu bya siyansi y’isi n’isanzure batangaje ko ku nshuro ya mbere babashije gukurikirana iturika rikomeye ry’inyenyeri ryarangiye riri hanze y’urusobe rw’imibumbe igaragiye Izuba, bagasanga rifite ibintu bishobora kugira ingaruka ku Isi.

Ibi byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda riyobowe na J.R. Callingham wo mu Buholandi, bwatangajwe ku wa 12 Ugushyingo 2025.

Ubushakashatsi bwibanze ku nyenyeri yaturitse mu 1883 yitwa StKM 1-1262, ariko amakuru ajyanye n’iri turika aza kumenyekana ku Isi mu 2016, bitewe n’aho iherereye kure cyane. Iyi nyenyeri iri ku ntera ya light-years 130, kandi light-year imwe ingana na kilometero zirenga tiriyari 9,4.

Abahanga basanze ibyaturutse muri iri turika bigizwe n’udukungu n’ibindi binyabutabire byagendaga ku muvuduko mwinshi wa kilometero 2.400 ku isaha, bigana mu gice Isi iherereyemo.

Iri turika ryari rifite imbaraga zikarushije kure iziturika z’Izuba, ryari hagati y’inshuro 10 na 100 zikomeye kurusha coronal mass ejections zisanzwe zibera ku Zuba. Ibi bice byaturikanye ubwabyo byari bifite ubushobozi bwo kugira icyo bihindura ku mibumbe yo mu gace izuba rigaragiye, harimo n’Isi.

Aba bahanga basobanuye ko iyo ibyo byaturutse kuri ya nyenyeri biza kugera ku Isi, byari kugira ingaruka ku bihe n’imbaraga z’umurima wa sumaku w’Isi (magnetic field), igice gikomeye gituma imirasire y’Izuba yangiza idahita igerwaho, kikanafasha inyoni n’indi mirimo y’ubushishozi bw’amerekezo.

Uyu murima wa sumaku ni nawo utuma indangamerekezo yerekana amajyaruguru igihe cyose. Iyo uhangiritse, imibereho ku Isi ihita ihungabana.

Bavuga ko ingaruka z’iri turika ry’inyenyeri ryo hanze zishobora kuba zikaze cyane kurusha izituruka ku turika tw’Izuba tuboneka hagati aho.

Kuri ubu, igihe habayeho iturika rikomeye ku Zuba, ku mpera z’Isi hagaragara urumuri rw’amabara ruzwi nka Auroras, kandi rikadindiza itumanaho, rikangiza ingomero z’amashanyarazi, ndetse rikabangamira satellite. Iyo rituturutse kure cyane rirushijeho gukomera, ibyo byose byari kuba bibi kurushaho.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *