Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yashimye icyemezo cy’u Busuwisi cyo gufungura Ambasade mu Rwanda

Yisangize abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yakiriye Ignazio Cassis, Umunyamabanga wa Leta y’u Busuwisi ushizwe Ububanyi n’Amahanga, bagirana ibiganiro bigamije kurushaho guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Busuwisi, by’umwihariko nyuma y’uko icyo gihugu gifashe icyemezo cyo guhindura ibiro byacyo by’ubufatanye biherereye i Kigali Ambasade ifite ububasha busesuye.

Ibi biganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa 20 Ugushyingo 2025, ubwo Cassis yari mu Rwanda yitabiriye Inama ya 46 y’Abaminisitiri b’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yashimiye intambwe u Busuwisi bwateye mu kubaka umurongo mushya w’ubufatanye, binyuze mu gufungura Ambasade yuzuye i Kigali, avuga ko ari ikimenyetso gikomeye cy’ubushake bwo gushimangira umubano mwiza ibihugu byombi bisanganywe.

Ku wa 20 Ugushyingo kandi nibwo iyo Ambasade yafunguwe ku mugaragaro.

Minisitiri Cassis yagaragaje ko u Busuwisi bukomeje kwiyemeza gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu guteza imbere ubukungu no kongera imikoranire mu bindi bikorwa by’iterambere.

U Rwanda n’u Busuwisi bisanzwe bifitanye umubano mwiza kuva mu myaka ya 1960, kandi ubufatanye bwabyo bwagiye bwaguka bugera mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, imiyoborere, imiturire n’ibikorwaremezo, ndetse n’umuco.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *