Uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu Rwanda rwatangiye ku wa 20 Ugushyingo 2025, aho umunsi wa mbere waranzwe no gusura urwuri rw’Inyambo rwa Perezida Kagame, anagabirwa Inyambo na Perezida.
Sheikh Tamim yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa 20 Ugushyingo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame. Nyuma, uruzinduko rwakomeje mu rwuri rw’Inyambo rwa Perezida Kagame, aho Emir wa Qatar yagabiwe Inyambo mu rwego rwo kugaragaza ubucuti n’ubwubahane hagati y’ibihugu byombi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko izi Inyambo ari ikimenyetso cy’umuco w’u Rwanda cyo kugaragaza ubucuti, ubwubahane n’ubufatanye bukomeye hagati y’abayobozi.
Biteganyijwe ko ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, abayobozi bombi bazaganira ku buryo bwo gukomeza guteza imbere umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Qatar. Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025, mu nama yabereye i Doha, Perezida Kagame na Emir wa Qatar bari baraganiriye ku guteza imbere imikoranire y’ibihugu byabo.


























